Imirwano hagati ya M23 n’ingabo za FARDC yakomereje muri Kibumba

Intambara ikomeje guhuza abarwanyi ba M23 n’ingabo za FARDC, mu rukerera tariki 24 Gicurasi yabereye muri groupement ya Buhumba, abasirikare ba FARDC bata ibirindiro byabo barahunga.

Abarwanyi ba M23 biravugwa ko birukanye ingabo za FARDC muri aka gace
Abarwanyi ba M23 biravugwa ko birukanye ingabo za FARDC muri aka gace

Abaturage bavuganye na Kigali Today ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo, bavuze ko batangiye kumva amasasu mu masaha ya saa cyenda z’ijoro kugeza mu masaha ya saa mbili za mu gitondo. Umunyamakuru wa Kigali Today wageze ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo yasanze impunzi z’abanyecongo zituye mu bice bya Buhumba zegereye umupaka w’u Rwanda, zivuga ko nibikomeza zihungira mu Rwanda.

Ku isaha ya saa yine z’amanywa imirwano yari yarangiye abasirikare ba FARDC bavuye mu birindiro byabo ku mupaka wa Gasizi, hafi y’umusozi wa Hehu. Abaturage bahaturiye bavuze ko abasirikare ba FARDC bavuye mu birindiro ku misozi ya Hehu na Nyundo muri Kibumba berekeza ahitwa Kanyanja hafi ya Kanyamahura na 3Antennes.

Umwe muri bo yagize ati "Hariya hose nta musirikare wa FARDC uhari, gusa n’abarwanyi ba M23 ntibigaragaza."

Ku mupaka wa Gasizi ahari hasanzwe abasirikare ba FARDC nta musirikare wari uharinze. Icyakora abaturage bavugaga ko abarwanyi ba M23 bari hafi aho.

Hari uwagize ati "Ntabwo barimo kwigaragaza ariko turababona, turatekereza ko barimo kwitegura imirwano ishobora kongera kwaduka."

Abaturage nyuma ya saa sita bari biteguye ko imirwano yongera kwaduka kuko bari basabwe n’ingabo za FARDC kuva mu nzira y’intambara iza kuba. Icyakora bwarinze bwira mu duce twa Kibumba hari agahenge uretse abantu bahatuye bafite imiryango mu Rwanda bafashe icyemezo cyo kuyijyamo kubera gutinya imirwano.

Abaturage batuye mu duce twa Gasizi na Buhumba bavuga ko n’ubwo abarwayi ba M23 birukanye ingabo za FARDC na bo batigaragaza. Icyakora mu muhanda uva mu mujyi wa Goma ugana Rutshuru habonekaga imodoka zinyuranamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka