Umukobwa witeguraga kuba umubikira wari wabuze yabonetse

Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko umukobwa witwa FURAHA Drava Florence w’imyaka 25 y’amavuko wendaga kuba umubikira wari wabuze mu minsi ishize yabonetse, akaba yishyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi 2022.

Inkuru ivuga ibura ry’umukobwa FURAHA Drava Florence, Kigali Today yayanditse tariki 10 Gicurasi icyo gihe bikaba byaravugwaga ko Furaha yabuze tariki 8 Gicurasi 2022 nk’uko byari byatangajwe n’Umubikira witwa Mushimiyimana Beathe watanze aya makuru ku nzego z’umutekano azisaba ubufasha bwo gushakisha mugenzi wabo wabuze, ahagana saa mbili za mu gitondo.

Furaha akomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, akaba yarabaga muri Paruwasi ya Zaza mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma.

Icyo gihe agenda yari yasize yanditse ibaruwa isezera kuri bagenzi be babanaga ariko abasaba kutamushakisha kuko ngo aho yari ari yari ameze neza, nk’uko biri mu ibaruwa ngo yasize yanditse.

Nyamara abo babanaga bo ngo bumvise ibyo bidahagije, biyemeza kumushaka no kumenyekanisha icyo kibazo, dore ko bashakaga kumubona ngo bamusubize ababyeyi be kuko ari bo bamubasigiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka