Rubavu: Ibiyobyabwenge birimo urumogi na kanyanga byatwitswe ibindi biramenwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bufatanyije n’inzego z’umutekano bamennye ibiyobyabwenge birimo urumogi na kanyanga bibarirwa mu mafaranga miliyoni 302, hakaba n’amavuta ya mukorogo abarirwa mu mafaranga angana na miliyoni 495.

Ibiyobyabwenge byafashwe byatwikiwe imbere y'urubyiruko ibindi biramenwa mu rwego rwo kubereka ububi bwabyo
Ibiyobyabwenge byafashwe byatwikiwe imbere y’urubyiruko ibindi biramenwa mu rwego rwo kubereka ububi bwabyo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangarije abanyamakuru ko ibyo biyobyabwenge n’amavuta atemewe bibarirwa mu mafaranga miliyoni 798, urumogi na kanyanga biratwikwa ariko amavuta akazamenwa hakoreshejwe uburyo bwihariye butangiza ibidukikije.

Ibiyobyabwenge byamenwe n’ibyatwitswe byafashwe mu mezi umunani ashize mu turere twa Nyabihu, Rubavu na Ngororero bikaba birimo ibiro 1008 by’urumogi, litiro 361 za kanyanga, n’amacupa 164 y’izindi nzoga zitemewe.

Hagaragajwe toni 17 z’amavuta ahindura uruhu azwi nka mukorogo yafashwe mu gihe cy’imyaka itanu abarirwa mu mafaranga miliyoni 495 n’ibihumbi 528. Ubuyobozi bwa Polisi bwatangaje ko abafatiwe mu bikorwa byo gutunda ibi biyobyabwenge ari 103 bakaba baramaze gushyikirizwa ubutabera. Barimo 76 bo mu Karere ka Rubavu, 4 bo mu Karere ka Ngororero na 23 bo mu Karere ka Nyabihu.

Toni 17 z'amavuta ya mukorogo yafatiwe mu Rwanda
Toni 17 z’amavuta ya mukorogo yafatiwe mu Rwanda

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, aganira n’urubyiruko rw’abanyeshuri ndetse n’abaturage, yagaragaje ko amafaranga yashowe muri ibyo biyobyabwenge iyo ashorwa mu bikorwa by’amajyambere Igihugu cyari gutera imbere.

Yagize ati: “Mwabonye Kanyanga iri hariya, urayisuka mu muriro igahita yaka, niko iyo uyinyoye igera mu nda ikagutwika. Abantu mubona barwana buri gihe baba banyoye urumogi, umwana w’umukobwa yisiga mukorogo agahita asa nabi, twabazanye hano kugira ngo mumenye ibiyobyabwenge kandi mubyirinde, kuko byangiza ubuzima, bikangiza ahazaza hanyu, mubyirinde kandi mubirinde n’abandi.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Bonaventure Twizere, yavuze ko Polisi y’u Rwanda ikomeje urugamba rwo guhashya abatunda n’abacuruza ibiyobyabwenge, n’ubwo na bo bakoresha amayeri menshi.

Ati “Turabasaba kureka ibikorwa byo kwishora mu biyobyabwenge bagashaka ibindi bakora bibagirira akamaro. Ibiyobyabwenge mubona byatwikiwe hano biva mu gihugu cy’abaturanyi, kandi binyura mu mupaka no mu kiyaga. Icyiza ni uko tugerageza kubiburizamo, ababyishoyemo bagafatwa, kandi benshi ni urubyiruko, bigira ingaruka ku wabyishoyemo, umuryango n’ubukungu bw’igihugu, miliyoni 700 ni ubukungu buhatikiriye, urubyiruko rwirinde kwishora mu biyobyabwenge.”

SP Karekezi yihanangirije abantu bakoresha abana mu gutwara ibiyobyabwenge kuko bazi ko amategeko atabarebaho.

RRumwe mu rumogi ruzanwa mu Rwanda mu mashashi rukanyuzwa mu mazi y'ikiyaga cya Kivu
RRumwe mu rumogi ruzanwa mu Rwanda mu mashashi rukanyuzwa mu mazi y’ikiyaga cya Kivu

Ati “Bamwe bakoresha abana bafite imyaka 12 kuko amategeko atabahana, abandi bitwikira ijoro, bagashyira ibiyobyabwenge mu mashashi bakagenda babyogana, ariko bafatwa basohoka mu kiyaga.”

Abaturage bavuga ko ibiyobyabwenge bikwiye gutwikwa kuko bigira ingaruka mu miryango aho ababinyoye bishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko mu buhahirane bw’imijyi ya Goma na Gisenyi bumvikanye ku kurwanya ibyaha, bakaba bateganya no kuganira ku bijyanye no guhashya ibiyobyabwenge birimo cyane cyane urumogi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka