Ku wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2022, mu masaa sita z’amanywa, imodoka yerekezaga i Gishamvu ho mu Karere ka Huye yakoreye impanuka ahitwa i Nyanza mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, uwari utwaye imodoka (shoferi) ahita apfa.
Abasirikare bakuru barimo Maj Gen Safari Ferdinand wigeze kuba umuvugizi mukuru mu ngabo z’u Rwanda bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, bashimirwa umusanzu batanze mu kubungabunga umutekano w’Igihugu.
Abapolisi bakuru 34 baturutse mu bihugu binyuranye bya Afurika, basoje amasomo bari bamazemo umwaka mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (Police Senior Command and Staff Course) aho bemeza ko bungutse ubumenyi buhanitse mu bijyanye n’umutekano, ndetse n’imiyoborere mu gipolisi, bashyikirizwa n’impamyabumenyi y’icyiciro cya (…)
Ku wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2022, muri Sri Lanka hashyizweho ibihe bidasanzwe (État d’urgence), mu gihe abigaragambya bari bakiri imbere y’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, inzego z’umutekano zigerageza kubasubiza inyuma zifashishije ibyuka biryana mu maso, ariko biranga biba iby’ubusa n’ubundi birangira babyinjiyemo.
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Musanze, tariki ya 12 Nyakanga 2022 yafashe umwe mu bantu bakekwaho gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano witwa Hagenimana Jean Marie Vianney w’imyaka 19, afatanwa ibihumbi 42 by’amafaranga y’amiganano ubwo yari agiye kuyabitsa kuri konti ye ya Mobile Money.
Abatuye mu bice bitandukanye by’Igihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali baravuga ko muri ibi bihe bugarijwe n’ubujura bujyanirana n’ubugizi bwa nabi bakorerwa haba mu masaha y’amanywa cyangwa nijoro. Ni ubujura bavuga ko bumaze gufata indi ntera, kuko ababukora badatinya gukubita bagakomeretsa mu buryo bwo kugira intere (…)
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Dan Munyuza, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Nyakanga 2022, yakiriye mu biro bye biherereye ku Kacyiru mugenzi we wa Somaliya IGP Maj. Gen. Abdi Hassan Mohamed, baganira ku cyateza imbere umubano mu buryo butandukanye bwo gucunga umutekano.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare bakuru batatu bari basanzwe ku ipeti rya ‘Brigadier General’ bahabwa ipeti rya ‘Major General’.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Nyakanga 2022, nibwo umusaza wo mu kigero cy’imyaka 60 witwa Ndangurura Claver wari umuzamu w’Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze basanze yapfiriye ku Kagari asanzwe ararira.
Maj Gen Eric Murokore ukuriye Inkeragutabara (Reserve Force) mu Ntara y’Amajyaruguru, aherutse kubwira abatuye Intara y’Amajyaruguru ko umutekano ari wose kandi ko barinzwe, badakwiye guhungabanywa n’ibisasu biherutse guterwa muri iyo Ntara umuturage umwe agakomereka.
Polisi ya Amerika yataye muri yombi umugabo witwa Robert E Crimo III ucyekwaho kurasa abantu 6 bagahita bapfa naho 24 bagakomereka ubwo bari mu birori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge hafi y’i Chicago.
Polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Arkansas, ikomeje iperereza ku rupfu rw’umwana wa Bazivamo Christophe witwa Hirwa Nshuti Bruce witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 28 Kamena 2022.
Major Gen Augustin Turagara, Umuyobozi Mukuru w’ikigo cya Gisirikare cya Kanombe, avuga ko inzira y’ibiganiro (Siyasa), iba nziza ariko iyo byanze ukoresha isasu, kubera ko isasu rishobora gutuma byumvikana.
Polisi y’u Rwanda, ku wa Kabiri tariki ya 28 Kamena 2022 yafashe Umumotari witwa Iradukunda Salim w’imyaka 20 washakaga guha ruswa umupolisi y’amafaranga y’u Rwanda 6,000 nyuma y’uko amwatse ibyangombwa bimwemerera gutwara moto akabibura. Yafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu, Akagari ka Buhaza, Umudugudu wa Buhaza.
Iby’umurambo w’umwana w’umuhungu witwa Cyusa Sadiki Prince wari ufite imyaka 10 y’amavuko, wabonetse mu gishanga muri Niboye mu mpera z’ukwezi gushize kwa Gicurasi 2022, byatangiye gusobanuka nyuma y’uko hafashwe abantu bane bikekwa ko babiri inyuma.
Iyi mihanda ikurikira izakoreshwa n’abitabiriye inama y’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) ku wa Gatanu tariki 24 Kamena 2022. Ntabwo izaba ifunze ku rujya n’uruza rw’ibinyabiziga, gusa abandi bazaba bayikoresha bazasabwa gutanga inzira mu gihe bibaye ngombwa kugira ngo abitabiriye inama batambuke.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse yatangaje ko ubuyobozi bw’imijyi ya Goma na Rubavu barimo gukorana kenshi mu gukumira ibikorwa by’ihohoterwa bikorerwa Abanyarwanda bakorera mu mujyi wa Goma.
Mu rwego rwo koroshya ingendo z’abashyitsi bari kugera mu gihugu n’abandi bitabira inama y’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) n’ibindi bikorwa bijyanye na yo, bibera mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022, imihanda ikurikira ntizaba ifunze ku rujya n’uruza rw’ibinyabiziga (…)
Ku wa Gatatu tariki 22 Kamena 2022 hari imihanda yo mu Mujyi wa Kigali itazafungwa ku rujya n’uruza rw’ibinyabiziga, ariko abakoresha umuhanda barasabwa gutanga inzira bakabererekera abitabiriye inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) igihe barimo gutambuka (…)
Polisi y’u Rwanda iributsa abaturarwanda ko kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Kamena 2022, Imihanda imwe n’imwe yo mu mujyi wa Kigali izanyurmo abitabiriye inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) mu rwego rwo kubafasha kugera ahazaba habera inama n’ibindi bikorwa (…)
Umuryango w’abaganga batagira umupaka (MSF) ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo utangaza ko umaze kwakira imiryango 635 bahunga intambara ikomeje guca ibintu muri teritwari ya Rutshuru.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022, abagizi ba nabi bitwaje intwaro bikekwa ko ari abo mu mutwe w’inyeshyamba wa FLN, baturutse hakurya y’umupaka barashe ku modoka itwara abagenzi.
U Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu gushyiraho ingabo ziswe ‘East African Regional Force’ zizoherezwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo kugarura amahoro nyuma y’intambara zatewe n’imitwe yitwaje intwaro cyane cyane mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’u Rwanda.
Imiryango mpuzamahanga itandukanye ikorera mu gihugu cya Sudani, ivuga ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa gishobora kwiyongera ku buryo butigeze bubaho, bikaba byatuma habaho izindi ntambara n’abaturage bahunga, ibyo bikaba byakemurwa n’uko Sudani yahabwa inkunga y’ibiribwa.
Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 51 ukekwaho gukubita umugore babanaga mu ijoro ryo ku itariki ya 11/06/2022, mu mudugudu wa Mukoni, Akagari ka Mbuye, Umurenge wa Kibirizi, Akarere ka Nyanza agapfa ku wa 12/06/2022, amusanze aho yari yaramuhungiye kubera amakimbirane.
Ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashyizeho amasaha mashya yo gufunga umupaka, nyuma y’uko umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Lieutenant arasiwe mu Rwanda amaze gukomeretsa abapolisi babiri bari kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye moto 11 zibwe, rwerekana n’abantu icyenda bakekwaho kuziba, rukaba rushinja amagaraji n’abacuruza ibikoresho biba bigize moto(pièces) kubigiramo uruhare.
Polisi y’u Rwanda yasobanuye uburyo imihanda mu mujyi wa Kigali ikoreshwa kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022, mu rwego rwo korohereza abazitabira inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma (CHOGM) mu mujyi wa Kigali.
Major Bervyn Gondwe, ni umusirikare wo mu ngabo zirwanira mu kirere mu gisirikare cya Zambia, watwaye ibihembo bibiri muri bine byahawe abasirikare bahize abandi muri 48 basoje amasomo bamazemo umwaka mu Ishuri rikuri rya Gisirikare (Rwanda Defence Force Command and Staff College).
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyasohoye itangazo rihumuriza abaturage ko umutekano wabo urinzwe nyuma y’uko Ingabo za Congo (FARDC) zongeye kurasa ibisasu bibiri ku butaka bw’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022.