RIB yerekanye moto zibwe n’abakekwaho kuziba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye moto 11 zibwe, rwerekana n’abantu icyenda bakekwaho kuziba, rukaba rushinja amagaraji n’abacuruza ibikoresho biba bigize moto(pièces) kubigiramo uruhare.

Moto zibwe
Moto zibwe

Umuvugizi w’Ubugenzacyaha RIB, Dr Thierry B Murangira, avuga ko abashinjwa kwiba izo moto bakoze umutwe w’ubugizi bwa nabi, harimo uwitwa Nikuze Thacien, Tuyisenge Daniel na Ntawunganyimana Jean Paul, ariko bakaba bafashwa n’abakomisiyoneri.

Aba barimo uwitwa Niyongira Vincent, Gakwisi Festus, Mutuyimana Ismael, Niyonshuti Vedaste (Toto), Nkundineza Isaac, Itangimbabazi (Kavanga), bakaba bashinjwa kugurisha izo moto cyangwa ibikoresho byazo babanje kuzibagira mu magaraje.

Dr Murangira avuga ko abajura ba moto babanza kugenzura aho abamotari baziparitse(kuri za resitora), bagacomora intsinga kugira ngo babashe kuzatsa, bagasunika bagera hirya bakazipakiza imodoka bavuga ko zagize ikibazo.

Dr Murangira avuga ko hari n’abacura imfunguzo zazo(contact key), kuko ba nyirazo ngo baba bagambaniwe n’abo bazitije(abarobyi), ndetse n’abigira abaguzi ba moto, aho ’aza avuga ko arimo kuyirambagiza, akayitera umugeri, akatsa maze akiruka akagenda’.

Umuvugizi wa RIB avuga ko mu bakurikiranyweho ibi byaha, nihagira uhamwa no kuba mu mutwe w’abagizi ba nabi azahanishwa igifungo cy’imyaka ibarirwa hagati y’irindwi n’umunani, uzahamwa n’ubujura akazahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri.

Dr Murangira araburira abantu bagurisha ibigize moto zakoze(bitari bishya), ndetse n’abafite amagaraje asana ibinyabiziga kwigengesera kugira ngo batazashinjwa kuba ibyitso mu bujura bwa moto.

Yagize ati"Bariya bantu b’amaduka n’amagaraji ni bo batiza umurindi ibi byaha by’ubujura. Aba bantu bagura retrovizeri (retroviseurs) bakazigurisha barazwi,(ndetse) n’amaduka akora ibyo arazwi, abo bazigura(moto cyangwa pièces) ni bo bagomba gukurikiranwa."

RIB ivuga ko moto zerekanywe zafatiwe mu turere twa Gatsibo, Gasabo na Gicumbi kuva tariki 06-10 Kamena 2022, ariko ikaba ikomeje gushakisha n’izindi mu bice bitandukanye by’Igihugu kugira ngo zishyikirizwe ba nyirazo.

RIB ivuga ko mu minsi iri imbere izatangaza moto zamaze kuboneka, kugira ngo ba nyirazo bazaze kuzifata bitwaje ibyangombwa byazo.

Umuvugizi wa RIB ashimira inzego zitandukanye ndetse n’abaturage bagize uruhare mu gushakisha no gufata izo moto zibwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka