Brésil: Imyuzure n’inkangu byahitanye abantu 79 naho 56 baburirwa irengero
Imvura nyinshi yabaye intandaro y’urupfu rw’abagera kuri 79 mu Mujyaruguru y’igihugu cya Brésil. Ni imvura yatangiye kugwa ku wa Kabiri tariki 24 Gicurasi 2022, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’icyo gihugu.
- Abakora ibikorwa by’ubutabazi bagerageje gushakisha ababa bagihumeka mu barenzweho n’ibyabaguye hejuru
Itangazo ryasohowe na Leta ya Pernambouc rigira riti "Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, za none ku Cyumweru, imibare y’abapfuye bazize imvura idasanzwe yazamutse yageze kuri 79 mu gihe abagera kuri 56 bo baburiwe irengero".
Abagera ku 1200 bafite indege za kajugujugu, abafite ubwato ku Cyumweru tariki 29 Gicurasi 2022, bari bakomeje gushakisha ababuze ndetse n’abari bonyine hirya no hino baburanye n’ababo.
Inkubi y’umuyaga yari muri iyo mvura iri mu byatumye habaho inkangu no gutenguka kw’imisozi, imigezi iruzura biteza imyuzure yatembaga irimo n’ibyondo, bigakukumba byose, aho binyuze.
Daniel Ferreira, Minisitiri w’iterambere ry’Akarere w’aho muri Brésil, wasuye ahabereye ibyo biza ari kumwe n’abandi bayobozi, yagize ati, "N’ubwo ubu imvura yahise, ariko twiteze indi mvura nyinshi mu minsi iri imbere. Icya mbere twakora rero ni ugukomeza gushyiraho ingamba z’ubwirinzi”.
Perezida wa Brésil, Jair Bolsonaro, yatangaje ko yasuye ahabereye ibyo biza kuri uyu wa Mbere tariki 30 Gicurasi 2022.
Ibyo biza kandi bimaze guhitana abagera kuri 79 kugeza ubu, byibutsa ibyabaye muri Gashyantare 2022 i Petrópolis, muri Leta ya Rio de Janeiro, mu Majyepfo ya Brésil, aho abagera kuri 233 bishwe n’imvura idasanzwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|