Igisirikare cy’u Rwanda kirizeza abaturage umutekano nyuma y’ibindi bisasu byarashwe i Musanze

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyasohoye itangazo rihumuriza abaturage ko umutekano wabo urinzwe nyuma y’uko Ingabo za Congo (FARDC) zongeye kurasa ibisasu bibiri ku butaka bw’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022.

Itangazo rya RDF rivuga ko ibi bisasu byarasiwe mu gace ka Bunagana muri Congo bikitura mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Kinigi, Akagari ka Nyabigoma, ahagana saa tanu n’iminota 55 kuri uyu wa Gatanu.

RDF ivuga ko ibyo bisasu bibiri byitwa "122mm Rocket" nta muntu wari ku butaka bw’u Rwanda byakomerekeje ariko ko abaturage bagize ubwoba.

Ni ku nshuro ya gatatu muri uyu mwaka ibisasu birasiwe muri Congo bikagwa ku butaka bw’u Rwanda, kuko ibya mbere byarashwe ku itariki ya 19 Werurwe mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, nk’uko itangazo rya RDF ribivuga.

Ibisasu byarashwe ku nshuro ya kabiri ku itariki ya 23 Gicurasi mu mirenge ya Kinigi na Nyange mu Karere ka Musanze, bikaba byarakomerekeje abantu ndetse byangiza n’imitungo yabo.

Ibyo bitero u Rwanda rwarabyamaganye bikomeye kuko byabereyemo n’ishimutwa ry’abasirikare babiri ba RDF bari mu kazi ko kurinda umutekano.

Leta y’u Rwanda (nk’uko Itangazo rya RDF rikomeza ribivuga) yagejeje ikirego ku rwego rw’Akarere k’Ibiyaga Bigari(ICGLR) rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’imipaka (EJVM), ndetse no ku bandi bafatanyabikorwa.

RDF ivuga ko ishyize imbaraga mu gushaka ibisubizo by’ibibazo biteza umutekano muke, ndetse ikizeza abaturage ko umutekano wabo urinzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe neza Nitwa Mugisha mperereye i Burasirazuba mukarere ka Gatsibo rwose turasaba Congo iduhe amahoro niba iwabo barabuze amahoro nibareke kwangiza ayo twaharaniye rwose EAC nigire icyo ikora ndetse na UN nayo igire icyo ikora kuko ibi birakabije gusa barabeshyera ubusa COGM izaba babishaka batabishaka

Mugisha Suma yanditse ku itariki ya: 10-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka