Kigali: Bariga ku bibazo by’umutekano muri Afurika

Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022, i Kigali hateraniye inama nyunguranabitekerezo y’igihugu y’umutekano izwi nka ‘National Security Symposium’ irimo kwiga ku bibazo bitandukanye by’umutekano byugarije umugabane wa Afurika.

Ni inama ngarukamwaka izamara iminsi itatu, irimo kuba ku nshuro ya cyenda. Yateguwe n’ishuri rikuru rya gisirikare (Rwanda Defense Force Command and Staff College), ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda. Ihuriwemo n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda, impuguke mu bijyanye n’umutekano hamwe n’abanyeshuri.

Iyi nama igamije kugira ngo abanyeshuri 48 baturuka mu bihugu 11 bya Afurika birimo n’u Rwanda barimo gukurikiranira amasomo yabo mu ishuri rikuru rya gisirikare, bashobore kungurana ibitekerezo n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi hagamijwe gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bitandukanye bibangamiye umutekano w’abaturage ba Afurika.

Bimwe mu bibazo birimo gushakirwa ibisubizo birimo imihindagurikire y’ikirere (Climate Change), ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga (Cyber Security), ibibazo bibangamiye ubukungu (Economic Uncertainty), ibura ry’ibiribwa (Food insecurity) hamwe n’ibikorwa by’ubutagondwa (Violent extremism).

Umuyobozi mpuzabikorwa w’ishuri rikuru rya gisirikare, Col. Frederic Itangayenda, avuga ko ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano w’umuturage kibahangayikisha kigatuma bagikoraho ubushakashatsi kugira ngo kizabonerwe igisubizo, kuko umusirikare atari uwo kurinda umuturage akoresheje isasu gusa.

Ati “Ntabwo umusirikare ari uwo kurinda gusa umuturage akoresheje isasu, kuko umuturage atakwicwa n’isasu gusa. Icyakwangiza umuturage cyose tugikoraho ubushakashatsi tukarinda umuturage, kuko inshingano ya mbere y’umusirikare ni ukurinda umuturage n’ubusugire bw’Igihugu”.

Abanyeshuri barimo gukurikirana amasomo yabo mu ishuri rikuru rya gisirikare bavuga ko amasomo barimo gukurikirana azabafasha guhangana ndetse no gukemura ibibazo by’umutekano bitandukanye bigaragara ku mugabane wa Afurika.

Maj Binti Omar Mgua avuga ko amasomo barimo guhabwa azabafasha mu gukemura ibibazo bigaragara ku mugabane wa Afurika
Maj Binti Omar Mgua avuga ko amasomo barimo guhabwa azabafasha mu gukemura ibibazo bigaragara ku mugabane wa Afurika

Major Binti Omar Mgua, umusirikare mu gihugu cya Kenya, avuga ko umwe mu banzi bahanganye na we muri iyi minsi harimo imihindangurikire y’ikirere, kandi nta kabuza ko amasomo barimo gukurikirana azabafasha kubona ibisubizo.

Ati “Twabonye ubunararibonye butandukanye biturutse ku bumenyi twasangijwe n’impuguke zitandukanye, tukaba twiteguye kuzatanga ibisubizo ku mbogamizi zitandukanye zugarije umugabane wa Afurika”.

Atangiza ku mugaragaro iyi nama, Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Maj. Gen. Albert Murasira, yavuze ko bishimiye kwakira abitabiriye inama bari mu byiciro bitandukanye kugira ngo basangire ubunararibonye ndetse banungurane ibitekerezo ku bibazo by’umutekano byugarije umugabane wa Afurika.

Minisitiri w'Ingabo Maj. Gen Albert Murasira avuga ko abitabiriye iyi nama bazungukiramo ibisubizo ku bibazo bibangamiye umutekano
Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen Albert Murasira avuga ko abitabiriye iyi nama bazungukiramo ibisubizo ku bibazo bibangamiye umutekano

Minisitiri Murasira avuga ko ibi biganiro bizabafasha kumenya uburyo bushya bwo gukemura ibibazo by’umutekano.

Mu kiganiro yatanze, umunyamabanga Mukuru w’umuryango uhuza ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF) Louise Mushikiwabo, yavuze ko Demokarasi atari ikintu kimwe, ahubwo ari ibintu bitandukanye bikubiye mu kintu kimwe.

Ati “Imyumvire kuri demokarasi ni kimwe mu bitumye turi kumwe hano kugira ngo tuganire ku mutekano, n’umutekano w’umubiri na wo ni umutekano w’igihugu, n’umutekano w’ubukungu, ni byinshi bikubiye mu mutekano. Demokarasi rero ni ibintu byinshi bikubiye mu kintu kimwe”.

Louise Mushikiwabo na we yitabiriye iyi nama
Louise Mushikiwabo na we yitabiriye iyi nama

Ishuri rikuru rya gisirikare (Rwanda Defense Force Command and Staff College) ririmo abanyeshuri 48 barimo gukurikirana amasomo mu cyiciro cya 10 cy’abamaze kurangiza muri iri shuri. 17 muri bo baturuka mu bihugu bya Botswana, Ethiopia, Ghana, Kenya, Malawi, Nigeria, Senegal, South Sudan, Tanzania, Uganda na Zimbabwe, abandi bakaba ari Abanyarwanda.

Kureba andi mafoto menshi y’iyi nama, kanda HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka