U Rwanda rwiteguye gutanga ingabo zizifashishwa mu kugarura amahoro muri Congo

U Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu gushyiraho ingabo ziswe ‘East African Regional Force’ zizoherezwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo kugarura amahoro nyuma y’intambara zatewe n’imitwe yitwaje intwaro cyane cyane mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’u Rwanda.

Tariki 15 Kamena 2022, Perezida Uhuru Kenyatta yasohoye itangazo nk’umuyobozi w’Umuryango w’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC), avuga ko hagiye gushyirwaho umutwe w’ingabo uhuriweho n’ibihugu bigize EAC (East African Regional Force) kugira ngo utabare mu ntambara irimo kubera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Uko izo ngabo zizahurizwa hamwe n’uko zizoherezwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, biteganyijwe ko biranozwa mu nama y’abakuru b’ingabo mu Karere, ibera i Nairobi muri Kenya, tariki 19 Kamena 2022.

Tariki 17 Kamena 2022, aganira n’itangazamakuru, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Prof Nshuti Manasseh, yavuze ko gushyiraho izo ngabo biri mu masezerano aherutse gusinyirwa i Nairobi uko zizashyirwaho bikaba birimo kunozwa.

Prof Nshuti Manasseh
Prof Nshuti Manasseh

Yagize ati “U Rwanda nk’umunyamuryango wa EAC na rwo ruzatanga ingabo zijya muri uwo mutwe w’ingabo uzashyirwaho, umutekano wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, uraduhangayikisha kimwe n’uko uhangayikisha n’ibindi bihugu bituranye na Repubulika ya Congo. Dufite icyizere ko uwo mutwe w’ingabo uzashyirwaho, uzagarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo”.

The New Times dukesha iyi nkuru yanditse ko avuga ku bibazo biriho muri iki gihe, Prof Nshuti yagize ati “Igihe habayeho ikibazo, abantu barahura bakakivuganaho, bakareba n’uko cyakemuka. U Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo baganire kuri ibyo bibazo. Intambara si wo muti, umuti w’ibibazo uva mu biganiro. Gufata intwaro icyo bikora gusa, ni ukongera ibibazo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Niharebwe icyakorwa pe iyi ntambara iraduhangayikishije

Deo yanditse ku itariki ya: 19-06-2022  →  Musubize

Nukuri biraduhangayikishije
Nibagire boherezeyo ingabo zirebe igikwiye gukorwa muburyo bw’amahoro .

Alias yanditse ku itariki ya: 19-06-2022  →  Musubize

Nukuri niharebwe icyakorwa intambara ihoshwe kuko ntakiza cyayo amahoro ku isonga umubano ukomeze iterambere rirambye niryo twifuza kigali today turabakunda cyane byumwihariko amakuru meza yuje ubwenge kandi yukuri mudasiba kutugezaho.murakoze kandi mukomereze aho

Deo yanditse ku itariki ya: 19-06-2022  →  Musubize

Nukuri niharebwe icyakorwa intambara ihoshwe kuko ntakiza cyayo amahoro ku isonga umubano ukomeze iterambere rirambye niryo twifuza kigali today turabakunda cyane byumwihariko amakuru meza yuje ubwenge kandi yukuri mudasiba kutugezaho.murakoze kandi mukomereze aho

Deo yanditse ku itariki ya: 19-06-2022  →  Musubize

Nonese ko RDC wumva ko ejo yamaze gutangaza ko mu ngabo EAST AFRICAN izohereza ntibashakamo ingabo z’u Rwanda ubwo , ubwo bizagenda gute?? nonese twajyanayo ingabo kandi batadushaka?

Sengabo yanditse ku itariki ya: 19-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka