Nyanza: Umugabo akurikiranyweho gukubita umugore we bikamuviramo urupfu
Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 51 ukekwaho gukubita umugore babanaga mu ijoro ryo ku itariki ya 11/06/2022, mu mudugudu wa Mukoni, Akagari ka Mbuye, Umurenge wa Kibirizi, Akarere ka Nyanza agapfa ku wa 12/06/2022, amusanze aho yari yaramuhungiye kubera amakimbirane.

Mu ibazwa rye, ukekwa avuga ko yamukubise igiti cy’umwugariro mu mutwe no mu gatuza bamaze gutongana amubwiye ngo amuvire mu rugo. Ukekwa kandi yari mu gihano cy’umwaka usubitse yahawe ku cyaha cy’ubujura, cyaje gikurikira igifungo cy’imyaka 15 yari amaze muri gereza kubera icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarahamijwe.
Iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha ivuga ko icyaha cyo gukubita umuntu ku bushake byateye urupfu akurikiranyweho kiramutse kimuhamye, yahanishwa igifungo kigera ku myaka 20 n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 7 hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 121 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ohereza igitekerezo
|
nukuri ndashimira porici ijye indukurikiranira izi nkozi zibibi.
Turashimumira police y’urwanda idahwema gukurikirana inyamaswa nk,izo zihanywe rwose nabandi barebereho vamenyeko icyaha irikibi murakoze Imana ibahe umugisha gufata avabi nkabo