Kigali: Polisi yafashe abantu bahinduraga nimero iranga telefone zibwe

Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, ku wa Mbere tariki ya 23 Gicurasi 2022, yafashe abantu 12 bahinduraga nimero ziranga amatelefone yibwe zizwi nka IMEI cyangwa Serial number zigizwe n’imibare 15, ari na yo yifashishwa mu kuzikurikirana iyo zibwe kugira ngo zifatwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko iri tsinda ryafashwe na Polisi ku bufatanye n’izindi nzego ubwo yari mu bikorwa byo kurwanya ibyaha, bafatirwa mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Downtown na Nyabugogo.

Bafatanywe mudasobwa 12 zirimo uburyo bubafasha mu gikorwa cyo guhindura nimero ziranga telefone, ndetse banafatanwa telefone 29 zibwe, harimo izo bahinduriye nimero n’izindi bari batarahindura.

Yagize ati:”Buri munsi humvikana abantu bavuga ko bibwe telefone cyane cyane mu mujyi wa Kigali, zimwe muri izo telefone zibwe zafatwaga, ariko igihe kinini byagiye bigorana kuzikurikirana kuko hari abahitaga bazihindurira nimero ziziranga. Ni na yo mpamvu Polisi yatangiye ibikorwa byo gufata abantu bose binjiye muri ibi byaha byo kwiba telefone bagakorana n’abandi bazihindurira nimero z’umwimerere.”

Yakomeje avuga ko aba bantu 12 bafashwe hashingiwe ku iperereza ryakozwe n’amakuru yatanzwe n’abaturage cyane cyane abibwe telefone.

Umwe mu bafashwe witwa Ngendabanga Joseph wize ibigendanye na Tekinike z’imodoka n’ubukanishi yasobanuye uburyo bakoreshaga mu guhindura imibare iranga telefone.

Yagize ati: “Twari dufite Porogaramu idufasha gufungura telefone, tukaba twahindura bimwe mu bigize telefone, ni na ho twaheraga duhindura imibare iranga telephone. Twabanzaga kumenya mbere na mbere nimero y’umwimerere y’iyo telefone, uyibona ukanze *#06#, iyo umaze kuyibona bikorohera guhindura ya mibare 15 iranga telefone ugatangiza umubare 35.”

CP Kabera yavuze ko ibi bikorwa byo gufata aba banyabyaha bikomeje kuko iki kibazo cyavuzwe kenshi. Yihanangirije abantu bose bakora ibi byaha byo guhindura imibare iranga telefone bakazigurisha mu maduka atandukanye kubireka, anongeraho ko hari abandi bagiye gufatwa mu minsi iri mbere kuko amakuru yabo yamenyekanye.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Nonese nkubu nkanjye banyibye telephone nyitangira ikirego bari bambwiye ngo barazi shaka baka zibona none umwaka ugiye gushira bamwira ngo genda uzagaruke ubwox ibyo nibiki?

Samuel yanditse ku itariki ya: 1-08-2022  →  Musubize

Njyewe ubwanjye nibwe phone bayinshikuje nagerageje kuri porting kuri RIB nkahora njyayo ntacyo bamariye ,Uwitwa Francine windera nukurerega umuntu ,kandi nabajije umu police ampa location yaho phone yanjye iri kuri marche noire mumugi ,ariko ntiyari bubyivangemo kuko yambwiyeko ako kazi kabaye aka Rib ,bigeze nubu ntacyo RIB yamfashije.mudufashe kuko kera police mwakoraga akazi neza nimuduhashyirize izo mbobo ziguza ibitari ibyabo.turabemera

Gitego yanditse ku itariki ya: 27-05-2022  →  Musubize

Iyi operation yaratinze cyane. Ni gute umuntu yirirwa yamamaza ko akura code muri telephone? Uwibagirwa code kandi telephone ari iye ninde? Ubwo bakura code muri telephone zibwe!

FELIX yanditse ku itariki ya: 27-05-2022  →  Musubize

Police indebere ko nta Postivo hamwe na HP nazibwe icyarimwe hamwe nutundi dukoresho ari ninjoro nasinziriye baraza barakingura barabitwara. Ubu iyo Postivo ndenda kurangiza kunyishyura nyirayo

Alphonse yanditse ku itariki ya: 26-05-2022  →  Musubize

Ukunu kibibabaje nukunu bagiye batwaraabatabikola bagasiga ababikola from nyabugogo mwarabasize bose mutwara abatabikola cyaze in the three of them hari umwe gusa
Thanks

Alias kk yanditse ku itariki ya: 26-05-2022  →  Musubize

Mwaramutse, nibyigiciro rwose kuba mwabafashe nabandi bumvireho kuko nanjye banwaye smart phone 2 icyarimwe. Njya Kuri RIB kugez’ubu haciye nka mezi 2 batarazifata nkabura impamvu zidafatwa kumbe nubwo buryo bwabiteraga. Gusa police you Rwanda ndayishimira kubwimirimo ikora.

Alias yanditse ku itariki ya: 26-05-2022  →  Musubize

None mutubarize Police niba hari icyo bakora kugira ngo abo phones zabo zahinduwe nyuma yo kwibwa ziboneke. murakoze!

Alias yanditse ku itariki ya: 26-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka