Jabana-Nyacyonga: Haravugwa ikibazo hagati y’uruganda rw’ibyuma n’Umushinwa uturanye na rwo

Umuturage ufite Ubwenegihugu bw’u Bushinwa witwa Lu Fengzhen(Abigail) aravuga ko uruganda rw’ibyuma rwitwa Rwanda Special Materials rukorera i Nyacyonga rurara rukora rukabuza abari mu rugo rwe gusinzira.

Idirishya ry'icyumba Fengzhen araramo ryegeranye cyane n'uruganda rw'ibyuma rwa Munyaneza
Idirishya ry’icyumba Fengzhen araramo ryegeranye cyane n’uruganda rw’ibyuma rwa Munyaneza

Fengzhen avuga ko nyiri urwo ruganda witwa Robert Munyaneza amusuzugura, akaba ngo yaranze gushyiraho uburyo bukumira urusaku nk’uko babyemeranyijwe, ndetse n’inzego yatakiye ngo zikaba ntacyo zibikoraho.

Fengzhen yabwiye Kigali Today ati "Jyewe naguze inzu hano(Nyacyonga) mu mwaka wa 2018 kuko nabonaga ari agace ko guturamo(Residential), nyuma yaho muri 2021 umuntu araza yubaka uruganda iruhande rwanjye(kandi nta ruganda ruba mu gace k’imiturire)."

Ati "Ejobundi navuye i Huye(mu kazi) ngera mu rugo bwije, ndyama nka saa cyenda z’ijoro ngomba kubyuka saa kumi n’imwe, ariko sinigeze ngoheka na gato, ibintu birasakuza mu ruganda amatwi akaziba".

Urebeye hejuru nabwo ubona ko inzu y'Umushinwa yegeranye cyane n'uruganda
Urebeye hejuru nabwo ubona ko inzu y’Umushinwa yegeranye cyane n’uruganda

Fengzhen ni umwe mu bayobozi b’Ishuri ry’Abashinwa ryigisha imyuga ryitwa Forever TVET School riri i Nyacyonga mu Murenge wa Jabana w’Akarere ka Gasabo, haruguru y’aho atuye.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Jabana bwagiye guhosha amakimbirane hagati ya Fengzhen na Munyaneza inshuro zigera muri eshatu nk’uko bigaragara mu mabaruwa bwandikiye Munyaneza bumusaba gukumira urusaku, atabikora uruganda rugafungwa.

Fengzhen avuga ko kugeza ubu inkuta zikumira urusaku muri urwo ruganda zitigeze zubakwa kuko ngo rukomeje kimubuza umutekano, cyane ko n’amasaha ntarengwa yo guhagarika imirimo nk’uko byemeranyijweho n’impande zombi ngo atigeze yubahirizwa.

Abaturanyi b’uwo Mushinwa haruguru yaho bo bavuga ko uruganda rutababuza gusinzira n’ubwo ngo rusakuza, kuko batuye ahantu hitaruye.

Fengzhen ngo akeka ko abo mu nzego zari kumukemurira ikibazo harimo abashobora kuba barakiriye ruswa, kuko ibikubiye mu mabaruwa bari barandikiye Munyaneza bamumenyesha ko natabyubahiriza bazamufungira uruganda, batigeze babikurikiza.

Uyu muturage ufite inkomoko y’u Bushinwa agira ati "Abo mu Karere ka Gasabo natakiye mbabwira ko uruganda ruri mu gice cyagenewe guturwamo, barambwiye ngo ’ibyo ntibikureba".

Ku rundi ruhande, Robert Munyaneza(nyiri uruganda) uregwa, yabwiye Kigali Today ko ibitangazwa n’uriya Mushinwa ari ibyo kwitonderwa kuko ngo afite ikibazo cyo mu mutwe, n’Ubuyobozi ngo bushobora kuba butabizi.

Munyaneza yagize ati "Nanjye ndamurega ko abyuka mu ijoro akaza kumfotorera uruganda, afite ikibazo rero gikomeye, ntabwo ari ’normal’ ubanza bazamujyana i Ndera bakareba niba adafite ikibazo cyo mu mutwe, ibyo gusakuza yakubeshye ntabwo ari ko bimeze".

Mu ruganda rwa Munyaneza
Mu ruganda rwa Munyaneza

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline na we avuga ko ’nta kibazo gihari kuko uruganda ngo rwasohoraga amajwi make kera, imashini bakazimura bazijyana mu nzu zo munsi y’ubutaka ’cave’.

Umwali yakomeje agira ati "(Uruganda) ntirumusakuriza(Umushinwa), kandi iki kibazo inzego zose zakigiyemo, ndetse tunajyayo nijoro ngo turebe ko hari urusaku dusanga ntarwo".

Ikigo gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA) kivuga ko kizohereza abagenzuzi bo kureba uruhare ruriya ruganda Rwanda Special Materials rugira mu kwangiza Ibidukikije, cyane ko ruri ahantu hitaruye izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uwo mushinwa yimurwe nibyo byoroshye

Arexandre yanditse ku itariki ya: 14-05-2022  →  Musubize

Biroroshye nibumvikane umushinwa yimurwe agurirwe agende iyo nzu uruganda tuyituzemo abakozi cy ibe stock

Luc yanditse ku itariki ya: 11-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka