#CHOGM2022: Dore uko imihanda ikoreshwa kuri uyu wa 17 Kamena mu Mujyi wa Kigali

Polisi y’u Rwanda yasobanuye uburyo imihanda mu mujyi wa Kigali ikoreshwa kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022, mu rwego rwo korohereza abazitabira inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma (CHOGM) mu mujyi wa Kigali.

Polisi yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Kamena, umuhanda uva kuri Hoteli Serena kugera kuri Sitasiyo ya essence ya SP ukoreshwa n’abashyitsi gusa.

Polisi yasabye abasanzwe bakoresha uwo muhanda gukoresha indi mihanda kugira ngo bakore gahunda zabo uko bisanzwe, aho bashobora gukoresha umuhanda uva kuri SP ugakomeza kuri Imbuga City Walk, ukanyura ku bitaro bya CHUK.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Polisi y’ u Rwanda isaba abakoresha umuhanda kwihanganira izi mpinduka kandi bagakomeza kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’umuhanda. Yasobanuye ko abapolisi baba bari ku mihanda mu rwego rwo kubayobora aho bagomba kunyura, hagamijwe kubahiriza umutekano wo mu muhanda.

Polisi yavuze ko uwashaka kumenya amakuru agendanye n’impinduka z’ikoreshwa ry’imihanda yasura imbuga nkoranyambaga za Polisi y’u Rwanda ari zo, Twitter, Facebook, ndetse no ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’ u Rwanda, akabona impinduka zabaye ku mikoreshereze y’imihanda buri munsi, bityo bikamufasha gupanga ingendo ze, cyangwa agahamagara kuri nimero itishyurwa 9003 cyangwa 0788311155.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka