Libya: Guverinoma yashyizweho n’Inteko Ishinga Amategeko yahunze umurwa mukuru
Guverinoma ya Libya iyobowe na Fathi Bachagha, yashyizweho n’Inteko Ishinga Amategeko ishyigikiwe kandi na maréchal Haftar yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 17 Gicurasi 2022 yahunze Tripoli, nyuma y’amasaha make yari imaze yinjiye muri uyu murwa mukuru.

Ni mu gihe hari habayeho kandi guhangana hagati y’imitwe y’ingabo z’impande zitavuga rumwe zose zivuga ko ari zo ziyoboye.
Guverinoma ya Abdelhamid Dbeibah yakomeje kunangira ivuga ko itazasubiza ubutegetsi Guverinoma yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko, ya Fathi Bachagha.
Ibiro ntaramakuru by’iyo Guverinoma byatangaje ko Minisitiri w’Intebe Fathi Bachagha hamwe na benshi mu ba Minisitiri be bahunze Tripoli hagamijwe kurinda umutekano w’abaturage, nyuma y’uko imitwe y’ingabo y’izo mpande zombi ikozanyijeho mu rukerera rwo ku wa Kabiri.
Ni nyuma y’uko mu masaha y’amanywa yo ku wa Mbere tariki 16 Gicurasi 2022, ibyo biro ntaramakuru bya Leta ya Libya, byari byatangaje ko Minisitiri w’Intebe Fathi Bachagha, hamwe n’Abaminisitiri ayoboye binjiye mu mujyi wa Tripoli, kugira ngo batangire imirimo yabo.
Ohereza igitekerezo
|