U Rwanda rwasabye iperereza ku bisasu byaguye ku butaka bwarwo

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko bwasabye Itsinda ry’Abasirikare rihuriweho rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa, EJVM, gukora iperereza ku bisasu byarashwe n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bikagwa ku butaka bw’u Rwanda.

Imwe mu nzu bivugwa ko zangijwe n'ibisasu mu Kinigi
Imwe mu nzu bivugwa ko zangijwe n’ibisasu mu Kinigi

Itangazo Ingabo z’u Rwanda (RDF) zashyize ahagaragara, rivuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2022, hagati ya saa 9:59 na saa 10:20 ibisasu byo mu bwoko bwa roketi byaguye mu Mirenge ya Kinigi na Nyange mu Karere ka Musanze hafi n’Umurenge wa Gahunga ho mu Karere ka Burera bikomeretsa abaturage benshi ndetse byangiza imitungo.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Colonel Ronald Rwivanga, yatangaje ko ibintu byasubiye ku murongo muri ako gace, ndetse ko n’abakomerekejwe n’ibyo bisasu bajyanywe kwa muganga kugira ngo bitabweho.

Ati: “Uko byifashe muri ako gace, ibintu byasubiye ku murongo ndetse n’umutekano urarinzwe. Abakomeretse barimo kuvurwa ndetse n’abayobozi bakomeje kugenzura ibyangiritse.”

Umuvugizi yakomeje avuga ko RDF yasabye iperereza ryihuse rya EJVM ndetse abayobozi b’u Rwanda bakomeje kuvugana n’aba RDC ku bijyanye n’ibyabaye.

Ibisasu bya FARDC byaguye ku butaka bw’u Rwanda mu gihe imirwano ihuza izo ngabo za Leta ya RDC n’abarwanyi ba M23 yongeye gukaza umurego guhera ku wa Kane w’icyumweru gishize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka