Gicumbi: Bishatsemo ibisubizo bigurira moto yo kubafasha kwicungira umutekano
Abatuye mu Murenge wa Giti mu Karere ka Gicumbi bakusanyije amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri, bagurira inzego z’umutekano moto mu rwego rwo kwicungira umutekano.

Ni moto bashyikirije urwego rwa DASSO muri uwo murenge, umuhango wabaye nyuma y’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi, ahatunganyijwe umuhanda hasiburwa n’ibyobo bifata amazi y’imvura.
Umuhango wo gushyikiriza DASSO iyo moto yaguzwe n’abaturage, wayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emannuel, washimiye abo baturage b’umurenge wa Giti, uburyo bakomeje kwiteza imbere bishakamo ibisubizo bahereye ku mutekano wo uhatse byose.
Mayor Nzabonimpa yijeje abo baturage ko iyo moto biguriye bazayisigasira, anasaba abazayikoresha na bo kuzajya bayifata neza, bayikoresha akazi yaguriwe ko gucunga umutekano w’abaturage.

Ubwo butumwa bw’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi bwashimangiwe n’Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Gicumbi, Umuganwa Nyangabo Jean Paul, washimiye abaturage b’Umurenge wa Giti batekereje iki gikorwa cyo kugura moto yo kunganira inzego z’umutekano mu murenge, abizeza ko bazakomeza kurangwa n’imikoranire myiza barwanya icyavangira umudendezo w’abaturage.
Muri icyo gikorwa cyo gushyikiriza inzego z’umutekano iyo moto yaguzwe n’abaturage, abana bahawe amata, muri gahunda y’ubukangurambaga ku batuye uwo murenge, bugamije gushishikariza abaturage kwitabira gahunda yiswe“Muturanyi, ngira nkugire tugeraneyo”, iherutse gutangizwa n’ubuyobozi bw’Akarere, hagamijwe guca burundu indwara z’imirire mibi n’igwingira mu bana.





Ohereza igitekerezo
|