DR Congo yashyizeho amasaha mashya yo gufunga imipaka

Ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashyizeho amasaha mashya yo gufunga umupaka, nyuma y’uko umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Lieutenant arasiwe mu Rwanda amaze gukomeretsa abapolisi babiri bari kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi.

Ni itangazo ryatangiye kubahirizwa kuva tariki 17 Kamena 2022, ryemeza ko umupaka uzajya ufungurwa saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugera saa cyenda z’amanywa (6h-15h).

Ni itangazo ryatambutse ku mbuga nkoranyambaga ndetse bitangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa 17 Kamena 2022. Umuyobozi ukuriye urwego rw’abikorera mu Karere ka Rubavu, Mabete Dieudonné, yabwiye abo bakorana ko bagomba kujya bubahiriza aya masaha.

Yagize ati: "Mubwire abacuruzi bari hakurya ko ngo umupaka bazajya bawufunga saa cyenda. Ubu tayari bafunze, ni ukwigengesera cyane, haguma ubuzima."

Ku ruhande rw’u Rwanda, nta muyobozi wabyemeje. Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse yabwiye Kigali Today ko abifata nk’ibihuha.

Yagize ati: "Ibintu nk’ibi hatasohotse itangazo tubifata nk’ibihuha kuko hari igihe birangira bitabayeho."

Benshi mu bakoresha umupaka bavuga ko amakuru yo gufunga umupaka bayamenye kandi ko amabwiriza abasaba kwambuka mbere ya saa cyenda.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko imipaka bireba cyane cyane ari iya Ruzizi ya mbere n’iya kabiri(Bukavu), Kamanyola na Goma (petite et grande barrière).

Kugabanya amasaha bije nyuma y’uko abayobozi bashinzwe abinjira n’abasohoka ku ruhande rwa Congo babujije Abanyarwanda kwambuka, kereka babanje kwishyura permis de séjour, nyamara hakaba abavuga ko bayishyura ntibayihabwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Congo nidufashe ireke kuvogera ubusugire bwigihugu cyacu kuko gushotora urwanda siwo muti wakemura umutekano mukeya uriwabo murakoze.

Niyigena Pascal yanditse ku itariki ya: 18-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka