Dr. Nteziryayo asaba ko amategeko atorwa hashingiwe ku bitekerezo by’abaturage

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Nteziryayo Faustin yasabye abashyiraho amategeko gushingira ku bushakashatsi, inyingo n’ibitekerezo by’abaturage kugira ngo bidateza ibibazo ku mibereho myiza y’Abanyarwanda.

Mukantaganzwa yarahiriye imirimo ye mishya nka perezida wa Komisiyo y'u Rwanda Ishinzwe Ivugururwa ry'Amategeko
Mukantaganzwa yarahiriye imirimo ye mishya nka perezida wa Komisiyo y’u Rwanda Ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko

Ibi Dr Nteziryayo yabisabye by’umwihariko Perezida mushya wa Komisiyo y’u Rwanda Ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko, Mukantaganzwa Domitilla warahiriye imirimo mishya kuri uyu wa gatanu tariki 13/12/2019.

Mukantaganzwa ashimirwa na Leta kuba yarayoboye Inkiko Gacaca zikabasha guca ‘imanza zikabakaba miliyoni ebyiri’ zijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ijambo “gacaca” rikaba ngo ryaramamaye hose ku isi binyuze mu ikoranabuhanga no mu bitabo by’amashakiro.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Nteziryayo avuga ko umurimo wo gushyiraho amategeko mashya no kuvugurura asanzweho ukwiriye gushingira ku bushakashatsi, inyigo n’ibitekerezo by’abaturage.

Dr. Nteziryayo (iburyo), aganira na Mukantaganzwa, nyuma yo kurahira
Dr. Nteziryayo (iburyo), aganira na Mukantaganzwa, nyuma yo kurahira

Ati “Kugira ngo itegeko rizaze ari igisubizo ku kibazo cyacukumbuwe kandi ntiribe imbogamizi ku mibereho myiza y’Abanyarwanda no ku iterambere ry’Igihugu, byagerwaho mu gihe bishingiye ku bushakashatsi, ku nyigo no ku bitekerezo by’abo bireba, abarikoresha kenshi n’impuguke”.

Dr Nteziryayo akomeza asaba Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda Ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko, kwita ku mpungenge zagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga muri uku kwezi k’Ukuboza 2019, zirebana n’itangwa ry’ibihano kugira ngo rijye rikurikiza amahame rusange abigenga.

Asaba kandi iyi Komisiyo gukuraho urujijo ku buryo amategeko atagongana cyangwa ngo avuguruzanye, nyamara ngo atari cyo umushingamategeko yari agamije.

Ku rundi ruhande, Mukantaganzwa Domitilla yongeye gushimangira ibyo yatangaje ubwo yahabwaga ububasha, ko Komisiyo ayoboye izajya ishyiraho amategeko ibanje kuyaganiraho n’abaturage kandi na nyuma yo kuyashyiraho abaturage bakazajya bayasobanurirwa.

Yagize ati “Hari ihame rivuga ko nta muntu ukwiye kwitwaza ko atazi itegeko, ariko hari igihe usanga abaturage tubarenganya, kuko baba batize ayo mategeko, batayabwiwe.

Mukantaganzwa yarahiriye imirimo mishya
Mukantaganzwa yarahiriye imirimo mishya

Tugira umugisha kuko Itegeko rihatse ayandi (Itegeko Nshinga) ryavuye mu bitekerezo n’ibyifuzo by’abaturage, birakwiye ko n’andi mategeko ari uko bigenda, ndetse na nyuma y’uko itegeko ritangajwe mu igazeti ya Leta, abaturage bakwiye kongera kumenya amategeko bagomba kubahiriza, atari uguhura na yo ari uko bagiye guhanwa”.

Mukantaganzwa yarahiriye imbere y’Urukiko rw’Ikirenga n’abandi bakozi ba Leta bashinzwe ubutabera n’amategeko, barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Me Evode Uwizeyimana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka