Amateka ya Dr. Nteziryayo wagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa gatatu tariki 4 Ukuboza 2019, yagize Dr. Faustin Nteziryayo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asimbuye Prof. Sam Rugege wari umaze imyaka umunani kuri uwo mwanya.

Dr. Nteziryayo (wa kabiri ibumoso), yagizwe perezida w
Dr. Nteziryayo (wa kabiri ibumoso), yagizwe perezida w’urukiko rw’Ikirenga

Kigali Today yabakusanyirije ibyaranze ubuzima bwa Perezida mushya w’Urukiko rw’Ikirenga rw’ u Rwanda.

Dr. Nteziryayo Faustin yavutse ku itariki 20 Kanama mu 1962, avukira mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama kuri ubu habaye mu karere ka Kamonyi.

Dr. Faustin Nteziryayo yatangiriye amashuri ya Kaminuza mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’URwanda, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, mu ishami ry’amategeko mu 1986.

Yakomereje hanze y’u Rwanda, aho yakuye imyamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) mu bijyanye n’amategeko agenga imisoro, yakuye muri Université Libre de Bruxelles (ULB), ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye na Politiki z’Ubucuruzi Mpuzamahanga, yakuye muri Carleton University yo muri Canada mu 2009.

Dr. Faustin Nteziryayo afite kandi impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko (PHD) yakuye muri Kaminuza ya Antwerp mu Bubiligi mu mwaka wa 1994.

Dr. Faustin Nteziryayo umaze imyaka isaga 31 akora mu by’amategeko, yakoze akazi gatandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda, harimo kuba yarabaye Minisitiri w’Ubutabera guhera mu 1996 kugeza mu 1999; Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda; Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere (RURA); Umujyanama mukuru mu by’amategeko muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’ibindi.

Dr. Nteziryayo afite n’ubunararibonye mu bijyanye no kwigisha, kuko yigishije muri kaminuza zitandukanye n’amashuri makuru mu Rwanda, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

Yigishagamo amasomo arimo amategeko mpuzamahanga ajyanye n’ubukungu, amategeko ajyanye n’ishoramari, amategeko ajyanye n’iterambere, amategeko ajyanye n’imari n’ibindi.

Kugeza muri Mata 2013, Dr. Nteziryayo yari Umuyobozi Mukuru wa Agaseke Bank Ltd, yahindutse Bank of Africa.

Kuva mu 2013 kugeza ubu, yari umucamanza mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ).

Dr. Nteziryayo (ubanza ibumoso) yagizwe Perezida w
Dr. Nteziryayo (ubanza ibumoso) yagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

Dr. Faustin Nteziryayo abaye Perzida w’Urukiko rw’Ikirenga yari umwalimu mu ishami ry’amategeko rya Kaminuza y’u Rwanda, no mu ishuri ry’abanyamategeko rya ILPD, aho yigishaga isomo rijyanye n’imikorere y’Umuryango wa EAC, uhuza ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba mu bijyanye n’amategeko.

Dr. Nteziryayo kandi yari umuyobozi w’ihuriro ry’abantu bize mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Dr. Nteziryayo Faustin
Dr. Nteziryayo Faustin

Tom Mulisa, Umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda no muri Kaminuza ya UPPSALA mu gihugu cya Suwede mu ishami ry’amategeko, wakoranaga na Dr. Nteziryayo mu ishami ry’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda no mu ishuri ry’abanyamategeko ILPD, avuga ko ari umuntu w’umuhanga kandi wicisha bugufi.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today yagize ati “Ni umuntu w’umuhanga wicisha bugufi kandi wubaha n’ibitekerezo by’abandi. Twebwe nk’abanyamategeko twishimye cyane kuko kimwe n’uwo asimbuye yavuye mu ishami ry’amategeko, yari umwalimu.

Uyu ni umwanya usaba ko umuntu agomba kuba afite ubunararibonye mu mategeko y’u Rwanda no mu mategeko mpuzamahanga, kuba abyujuje akongeraho ko afite n’ubunararibonye mu buhuza (Arbitration), bizatuma urwego rw’ubucamanza mu gihugu rurushaho gutera imbere kuko azafasha abantu bafitanye ibibazo kurangizwa bitarinze bijya mu nkiko”.

Dr. Nteziryayo ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana batatu bakuru, umuhungu umwe n’abakobwa babiri

Inshamake ku buzima bwa Mukamulisa, Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

Mukamulisa Marie Thérèse wagizwe Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, yavukiye mu mujyi wa Kigali kuwa 29 Kamena 1965.

Yari asanzwe ari Visi Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire.

Mu yindi mirimo yakoze, Mukamulisa yabaye umucamanza mu Rukiko rwa Afurika ku Burenganzira bwa Muntu, AfCHPR.

Mbere yaho yakoze indi mirimo irimo kuba umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga mu 2003.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) mu bijyanye n’amategeko akoreshwa mu gice cy’ibihugu byakolonijwe n’Ubwongereza (Common Law), iyi mpamyabumenyi yayikuye muri Kaminuza ya Moncton muri Canada.

Afite kandi n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu byo kwirinda Jenoside, yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mukamulisa yari mu kanama k’inzobere 12 mu bijyanye n’amategeko zanditse itegeko Nshinga rya mbere rya Repubulika y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mukamulisa arubatse, afite umugabo n’abana babiri b’abahungu.

Nkuko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rya 2003 , ryavuguruwe mu mwaka wa 2015, ribiteganya mu ngingo yaryo ya 153, Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, abanje kugisha inama Inama y’Abaminisitiri n’Inama Nkuru y’Ubucamanza.

Igingo ya 155 y’iri Tegeko Nshinga, iteganya ko mbere y’uko batangira inshingano, Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga barahirira imbere ya Perezida wa Repubulika.

Ingingo ya 156 y’Itegeko Nshinga iteganya ko Manda yabo ari imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga agomba kuba afite ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko kandi nta bundi bwenegihugu agomba kuba bafite.

Urukiko rw’Ikirenga ni rwo rukiko rusumba izindi zose mu gihugu, ari na rwo rukiko rufata ibyemezo bya nyuma bijyanye n’ubutabera n’imanza.

Inkuru bijyanye:

Dr. Nteziryayo asimbuye Prof. Rugege mu Rukiko rw’Ikirenga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turamushyigikiye kdi tuzeye. Ko azahindura byinshi mu bunararibonye afire ,abanyarwanda tumutezeho byinshi .

Alias yanditse ku itariki ya: 25-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka