Dr. Francis Habumugisha ushinjwa gukubita umukobwa yigaruye kuri RIB

Dr. Francis Habumugisha ushinjwa gutuka no gukubitira mu ruhame umukobwa witwa Kamali Diane yigaruye mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Dr. Francis Habumugisha, ufite ishoramari ririmo na televiziyo yitwa Goodrich, yari amaze iminsi ataboneka mu Rwanda, bikavugwa ko yaba yaratorotse, nyuma yo kurekurwa by’agateganyo.

Mu gihe byakunze gutangazwa ko aho aherereye hatazwi, Dr. Francis Habumugisha we aherutse gushyira ku mbuga nkoranyambaga ifoto imugaragaza ko ari i Paris mu Bufaransa.

Icyo gihe abantu benshi basabye ko ubwo agaragaje aho aherereye inzego zibishinzwe zamushakisha akagaruka agakurikiranwa ku byaha ashinjwa byo gutuka no gukubita uwo mukobwa yakoreshaga witwa Kamali Diane, ndetse no kumwangiriza telefoni, bikavugwa ko yabikoze tariki 16/7/2019, mu nama yari arimo hamwe n’abandi bakozi be, aketse ko yarimo amufata amashusho ubwo yarimo atuka undi mukobwa wari muri iyo nama, nk’uko byasobanuwe mu rukiko.

Ikirego cyageze mu rukiko nyuma y’aho Kamali Diane agereje ikibazo kuri Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku itariki 05 Nzeri 2019 (akoresheje urubuga rwa twitter), avuga ko atigeze ahabwa ubutabera.

Nyuma yaho ku itariki 10 Nzeri 2019, Perezida Kagame yamusubije amwizeza ko inzego zibishinzwe zizakurikirana iby’icyo kibazo.

Amakuru y’uko Dr Francis yigaruye mu maboko ya RIB yatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye abinyujije kuri Twitter.

Minisitiri Busingye yagize ati “Mu ijoro ryakeye, Habumugisha Francis yigaruye kuri RIB. Ubutabera bugiye gukora akazi kabwo.”

Inkuru bijyanye:

Dr. Francis Habumugisha agiye gufungirwa i Mageragere

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Hello Basomyi!
ndashimira Leta y’uRwanda ica umuco wo kudahana, ariko nibace inkoni izamba niba uyu mugabo yigaruye ntagahato kabayeho niukuvuga ko afite kumva no guca bugufi.
ikindi gufunga uyuu ni ugutakaza imbaraga zigihugu kumpande zose, ibikorwa bye , misoro abo yaratunze nitera mbere yari amaze kugezaho abanyarda benshi icyaha yakoze ni icyaburi wese uhubuka abasha gukora.

icyaha kitarimo guhungabanya ubumwe n’ubusugire bw’abanyarda turakimubabariye nasabe imbabazi nawe ubundi ba Nyakubahwa babifite munshingano bace inkoni izamba afungurwe aze twiyubakire u Rwanda.

JOHN WILLY yanditse ku itariki ya: 18-12-2019  →  Musubize

nahabwe ubutabera kandi hakurikizwe amategeko abijyenga

niyomungeri yanditse ku itariki ya: 15-12-2019  →  Musubize

Jye ntekereza ko uyu mwana wumukobwa yahabwa ubutabera. Ariko nyine nawe ntaze gukabiriza, bakore ibintu bive munzira uyu asabe imbabazi kuko guhubuka nibya buriwese Kandi ntabwo yamukomerekeje tujye dukoresha amategeko yego ariko dukoreshe nubuntu. Erega nawe yari yaranamukuye mubu Chômeur Kandi nta milima bahuje ngo bararengerana. Uyu mugabo ahanwe bamuce n amande asabe nimbabazi asubize uyu mwana wacu icyubahiro ariko kujya kumufunga imyaka bamutesha gukora akazi afite n imbaraga si byiza bazaba bafunze benshi, kuko n abakozi yakoreshaga ntibazongera kubaho m ubuzima nyabwo.

Gervais yanditse ku itariki ya: 13-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka