Uwatanze ruswa n’uwayakiriye ntibabihanirwa iyo batanze amakuru

Umuvunyi mukuru , Anastase Murekezi, avuga ko n’ubwo itegeko rihana uwatanze ruswa n’uwayakiriye, iyo umwe muri bo ayigaragaje ataratangira gukurikiranwa, ngo ntabwo ayihanirwa.

Icyumweru cyo kurwanya ruswa, mu Ntara y'Amajyepfo cyizihirijwe i Mbazi mu Karere ka Huye
Icyumweru cyo kurwanya ruswa, mu Ntara y’Amajyepfo cyizihirijwe i Mbazi mu Karere ka Huye

Yabibwiye abaturage bari bateraniye kuri Sitade Byiza mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye, tariki 26 Ugushyingo 2019, bari bitabiriye kurwanya ruswa ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo.

Yagize ati “Itegeko ryo muri 2018 riteganya ko utanga ruswa yagombye gufatwa nk’uwayiriye, ariko uyitanze ukabivuga urwego rw’umuvunyi n’izindi nzego zibishinzwe zitaratangira iperereza kuri icyo cyaha wakoze ntabwo tugukurikirana.”

Akomeza agira ati “Yewe n’iyo waba warayiriye, ukabyemera hakiri kare, dufata uwayiguhaye, ariko ya ruswa yaguhaye ukayigarura.”

Uwitwaye atya (gutanga amakuru ku gutanga cyangwa kwakira ruswa) ngo aba yirinze igifungo cy’imyaka iri hagati y’itanu n’umunani, ishobora kugera ku icumi iyo umunyacyaha ari umuyobozi.

Abayobozi barimo umuvunyi mukuru n'umuyobozi w'akarere ka Huye bitabiriye urugendo rwo kwamagana ruswa mu Karere ka Huye
Abayobozi barimo umuvunyi mukuru n’umuyobozi w’akarere ka Huye bitabiriye urugendo rwo kwamagana ruswa mu Karere ka Huye

Ibi ngo byashyizweho mu rwego rwo kurwanya ruswa kuko imunga ubukungu bw’igihugu, aho usanga amafaranga yakagiriye akamaro abaturage ajya mu mifuka ya bamwe, abakeneye serivisi ntibayihabwe, abarengana ntibarenganurwe cyangwa akazi kagahabwa utagakwiye maze igihugu ntikizamuke.

Kubera ububi bwa ruswa, Umuvunyi Mukuru yifuje ko kwanga ruswa byaba umuco ku Banyarwanda, kugeza aho n’umwana uhoha(wiga kuvuga) ayanga, n’ugiye gushinga urugo akanga kubana n’uwo ayiziho.

Umuvunyi mukuru , Anastase Murekezi ati “Umwana kumwe avuga ngo Da! Da! Ma! Ma! Agatangira ahoha avuga ngo ‘ruswa ni mbi’ kuko yabyumvanye se na nyina ndetse na bakuru be.”

Yunzemo ati “Wa musore we, nujya kurambagiza uzajye ubaza umukobwa wanga ruswa. Wa mukobwa we kugira ngo wemere ko umuhungu azakurongora uzamubwire uti icya mbere ngushakaho si ubwiza si ubutore si iki! Uti ndashaka ko wanga ruswa.”

Abaturiye Sitade Byiza bavuga ko muri rusange ruswa igenda icika iwabo kuko nk’abakuru b’imidugudu bakaga inzoga ku bo bagomba kwandikira ibyemezo batakibikora kubera ko ushaka icyemezo acyakira mu nteko y’abaturage.

Mu bunzi na ho ngo ntikihagaragara nk’uko bivugwa n’uwitwa Muhayimana agira ati “Urabona abunzi bo ku kagari baryaga ruswa, uwo baryamiye yajya ku murenge bikagaragara ko babogamye, hanyuma bakagawa. Byatumye bihana.”

No muri gahunda ya Girinka ngo ruswa ntikunda i Mbazi kuko abakene bazazihabwa batorerwa mu nteko z’abaturage, hanyuma abatahiwe bagatombora hakurikijwe izabonetse.

Ni ukuvuga ko utomboye nomero ahabwa inka ijyanye n’iyo nomero, naho utomboye zeru akazategereza igihe izindi nka zizabonekera.

Abaturage bo muri Huye bavuga ko muri rusange aho ruswa ikigaragara cyane ari mu gukora inzoga zitujuje ubuziranenge
Abaturage bo muri Huye bavuga ko muri rusange aho ruswa ikigaragara cyane ari mu gukora inzoga zitujuje ubuziranenge

Icyakora muri rusange, haba i Mbazi ndetse n’ahandi mu Karere ka Huye, ahakigaragara ruswa cyane ni mu nzoga zitemewe z’inkorano, nk’uko bivugwa na Habyarimana w’i Rusatira.

Ati “Mu bikwangari ho ruswa irakaze, kuko ababyenga baba babiziranyeho n’abayobozi bo mu tugari. Baravugana bakabaha ruswa, bakabihorera, ahubwo bakabagira inama yo guhorana ibitoki mu nzina kugira ngo umuyobozi uzaza bazazimwereke nyamara ari amasukari n’imisemburo bari gukoresha.”

Ubu butumwa bwatangiwe kuri Sitade Byiza i Mbazi, ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, ni ubwo mu gihe cy’ibyumweru bitatu cyiswe icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa. Cyatangiye ku itariki ya 17 Ugushyingo kikazasowa kuya 09 Ukuboza 2019.

Kuri iyo tariki ya 09 yo gusoza, hazatangwa ibihembo ku bantu cyangwa ibigo bizaba byaragaragaje imyitwarire myiza mu kurwanya ruswa, ku rwego rw’isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mpumpe nimero yokurwanya ruswa naka rengane

Biziyaremye Elie yanditse ku itariki ya: 16-03-2020  →  Musubize

Mfite icyibazo giteye gutya baradufungiye kubera kandagira ukarabe kubera icyibazo cyibura ryamafaranga narinyishaka none nagujije ndayigura none banze kudufungurira Kandi twaziguze none icyibazo nuko twanze guha uwadufungiye amafaranga yinzoga Kandi abayatanze babafunguriye none umuntu akomeze arengane

Biziyaremye Elie yanditse ku itariki ya: 16-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka