Robert Bayigamba arekuwe by’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rutegetse ko Bayigamba Robert wakekwagaho ibyaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no kugurisha ikintu cy’undi cyangwa kugitangaho ingwate, arekurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze.

Uru rukiko rufashe uyu mwanzuro nyuma yo gusuzuma niba Bayigamba waregwaga n’ubushinjacyaha hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibi byaha ndetse rukanasuzuma niba koko ashobora gukurikiranwa afunze nk’uko ubushinjacyaha bwabimusabiraga.

Nyuma y’ubusesenguzi bw’urukiko, rwemeje ko nta mpamvu zikomeye zituma Bayigamba akekwaho gukora icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, runemeza ko nta mpamvu zikomeye zituma anakekwaho gukora icyaha cyo kugurisha ikintu cy ‘undi cyangwa kugitangaho ingwate, rutegeka ko afungurwa akazajya akurikiranwa adafunze.

Mu rubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, ubushinjacyaha bwavugaga ko iyo mitungo Bayigamba aregwa ari ibibanza bitatu biri mu mujyi wa Kigali, Bayigamba yemeye kugurisha na Claude Hagenimana ku gaciro ka miliyoni 850 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku ikubitiro Hagenimana ngo yishyuye igice cya mbere kingana na miliyoni 220 z’amafaranga y’u Rwanda, andi akaba yaragombaga kuyishyura nyuma y’ukwezi amaze kubona inguzanyo yari yemerewe na banki.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kugurisha ibyo bibanza na Hagenimana, Bayigamba yagurishije umutungo utari uwe, ngo kuko kimwe muri ibyo bibanza cyari ingwate ya ADEPR bari baragiranye amasezerano ya mbere y’ubugure, ariko ubugure ntibuze kuba, nubwo iri torero ngo ryari ryaramwishyuye igice cya mbere cya miliyoni 380.

Mu kwiregura, Bayigamba yemeye ko koko yagiranye amasezerano y’ubugure n’itorero rya ADEPR mu mwaka wa 2016 yo kugura ibibanza by’ahubatse ikigo cye cy’ubucuruzi cya Manumetal mu mujyi wa Kigali.

Iri torero ngo ryishyuye igice cya mbere gihwanye na miliyoni 380, ariko riza kunanirwa gukomeza kwishyura kubera ibibazo byarivutsemo, abayobozi bashya bakamubwira ko batagifite igitekerezo cyo kugura ibibanza.

Mu masezerano mashya Bayigamba yagiranye na ADEPR, hemejwe ko iri torero rimwemerera kugurisha ibibanza bibiri rikaba rigumanye kimwe cyagombaga gusubizwa hamaze kwishyurwa amafaranga ADEPR yari yamuhaye.

Aha ni ho umuguzi wa kabiri, Hagenimana Claude yinjiriye na we yumvikana na Bayigamba miliyoni 850 ndetse ahita yishyura miliyoni 220 z’ibanze.

Ibibazo byaje kuvuka ubwo Hagenimana yasabaga nyir’umutungo kumuha icyangombwa cy’uko atagira umwenda bikagaragara ko abereyemo umwenda ikigo cy’imisoro ndetse ko kimwe mu bibanza cyari ingwate ya ADEPR.

Robert Bayigamba ngo yandikiye Hagenimana amumenyesha ko asheshe amasezerano y’ubugure bari bafitanye ndetse amusaba ko yaza bakumvikana uko asubizwa igice yari yishyuye.

Bayigamba yabwiye urukiko ko yafashe iki cyemezo kuko Hagenimana yari yatangiye kumukwiza ahantu hose ko yagurishije ibibanza bye inshuro nyinshi.

Mu gushakisha umuguzi mushya, haje uwemera kwishyura miliyari imwe na miliyoni 200, Bayigamba avuga ko yari gukuramo igice cyo kwishyura imyenda y’abaguzi ba mbere.

Gusa aya masezerano na yo ntiyaje kurangira kuko iki kigo cyagaragaje impungenge z’amategeko nticyemere kwishyura nubwo hari hatangiye inzira yo kucyandikaho imitungo.

Hagenimana Claude yafashe icyemezo cyo gutanga ikirego avuga ko Bayigamba yamugurishije umutungo adafiteho uburenganzira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

UBUZIMA bwacu muli iyi si dutuye,ni ibibazo gusa kandi ku bantu bose nkuko bible ivuga.Udafunzwe,ararwaye cyangwa ni umukene.Abakire n’abategetsi bakomeye nabo bafite ibibazo byinshi bikomeye bibahangayikishije.UMUTI uzaba uwuhe?Imana yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izivanga mu bibazo by’isi,igahindura ibintu (global world system).Urugero,izakuraho abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa.Izashyiraho ubutegetsi bwayo,ibanje gukuraho ubutegetsi bw’abantu.Byisomere muli Daniel igice cya 2 umurongo wa 44.Hanyuma ikureho ibintu byose bitubabaza,harimo indwara n’urupfu.Nabyo byisomere muli Ibyahishuwe igice cya 21,umurongo wa 4. Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo “Ubwami bwawe nibuze” (Let your kingdom come). Niwo muti wonyine w’ibibazo isi yikoreye.Ese wibuka gusenga usaba Imana ngo izane ubutegetsi bwayo?Cyangwa wibeshya ko ubuzima gusa ari amafaranga,shuguri,politike,etc…??Abameze gutyo,bible yerekana ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko iyo bapfuye baba batazongera kubaho.Nubwo bababeshya ko baba bitabye Imana.

gatare yanditse ku itariki ya: 19-11-2019  →  Musubize

Ndabakunze! Naho abandi ni ukwandika ngo yigabije ibitari ibye gusa ntibadusobanururire. Ndumva ADPER ariyo imuteje akaga

Innocent yanditse ku itariki ya: 19-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka