Nsabimana Callixte agiye gutangira kuburana mu mizi

Urubanza rwa Nsabimana Calixte wiyise ‘Sankara’ rwimuriwe mu rukiko rukuru urugereko rwa Nyanza, kuko ari rwo rufite ububasha bwo kuburanisha imanza z’inshinjabyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.

Nsabimana Callixte (ibumoso), hamwe n'umwunganira mu mategeko
Nsabimana Callixte (ibumoso), hamwe n’umwunganira mu mategeko

Biteganyijwe ko Nsabimana azatangira kuburana mu mizi tariki ya 24 Ukuboza 2019.

Nsabimana aregwa ibyaha 16 birimo gushinga umutwe witerabwoba ukorera mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, gushaka guhirika ubutegetsi buriho, iterabwoba n’ubwicanyi bwakorewe abasivile.

Ibindi byaha Nsabimana akurikiranweho birimo gushimuta abantu byakorewe mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda umwaka ushize, guhakana no gupfobya Jenoside, n’ibindi.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bukuru, Faustin Nkusi, yabwiye Kigali Today ko urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza rufite ububasha bwo kuburanisha Nsabimana ku byaha aregwa.

Agira ati “Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije ibijyanye n’ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, ariko urukiko rukuru ni rwo rufite ububasha bwo kuburanisha biriya byaha mu mizi”.

Ubwo aheruka mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo aburana iby’ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, ubushinjacyaha bwamusabiye kuba afunze mu gihe urubanza rutegerejwe kuburanwa mu mizi, bushingiye ku kuba aramutse arekuwe yatoroka agasubira mu mitwe yitwara gisirikare yahozemo.

Izindi manza zashyikirijwe urukiko rukuru, harimo ururegwamo Nkaka Ignace uzwi ku izina rya La Forge Fils Bazeye wari umuvugizi w’umutwe wa FDLR, hari kandi urwa Lt. Col Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Abega, wari ushinzwe ibikorwa by’ubutasi muri FDLR, umutwe washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba mu karere.

Abega na Bazeye, bafatiwe ku mupaka wa Bunagana mu Ukuboza 2018, bivugwa ko bari bavuye muri Uganda mu nama yabaye hagati y’amatariki ya 15-16 muri uko kwezi, iyo nama ikaba ngo yari yabahuje n’abandi baturuka mu mutwe wa RNC uyoborwa na Kayumba Nyamwasa n’ abari baturutse muri FDLR.

Aba bagabo babiri bakurikiranweho ibyaha by’ubugambanyi no gushishikariza abaturage kwinjira mu mutwe w’iterabwoba, no gukorana n’igihugu cy’amahanga mu gushaka gushoza intambara ku Rwanda.

Aba bagabo kandi bashinjwa ibyaha byo gukwirakwiza ibihuha bigamije gukangurira abaturage kwanga ubuyobozi bw’u Rwanda no gushinga igisirikare kitemewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka