Bosco Ntaganda yakatiwe gufungwa imyaka 30

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rwakatiye igifungo cy’imyaka 30 Bosco Ntaganda rwari rumaze igihe ruburanisha.

Bosco Ntaganda
Bosco Ntaganda

Mu kwezi ka karindwi uyu mwaka ni bwo Ntaganda wahimbwe izina rya “Terminator” yahamijwe ibyaha 18, birimo iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Ibyaha yahamijwe birimo gufata abakobwa n’abagore ku ngufu, guhindura bamwe abacakara no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, kuri ibyo hakiyongeraho n’ibyaha byibasiye abasiviri no gushyira abana mu nyeshyamba, bikaba ari ibyaha yakoze ubwo yari umuyobozi mu nyeshyamba muri Kongo Kinshasa hagati ya 2002 na 2003.

Ni we muntu wa mbere uru rukiko ruhamije ibyaha byo guhindura abagore n’abakobwa abacakara b’imibonano mpuzabitsina.

Uru rubanza rwe rwatangiye muri Nzeri 2015 rusozwa muri Kanama umwaka ushize wa 2018.

Ntaganda mu rukiko
Ntaganda mu rukiko

Imiryango inyuranye iharanira inyungu z’abagizweho ingaruka n’ibyaha biregwa Bosco Ntaganda, yari yasabye ko yahanwa mu buryo bukomeye kandi na yo igahabwa indishyi z’akababaro.

Mu 2013, Ntaganda yari mu mutwe wa M23 waje gucikamo ibice. Igice cye kimaze kotswa igitutu mu mirwano yabereye mu Burasirazuba bwa Kongo Kinshasa, yahungiye mu Rwanda yishyikiriza Ambasade ya Amerika i Kigali, na yo imwoherereza uru rukiko.

Ntaganda w’imyaka 46, ashinjwa ibyaha yakoze ari mu mutwe wa FPLC (Forces Patriotiques pour la Libération du Congo) wa Thomas Lubanga.

Lubanga we urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 14, nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo ibisa n’ibyo Ntaganda yahamijwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyo!, abonye ibihembo bihwanye nibyo yakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 7-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka