Mutsinzi wayoboye urukiko rw’ikirenga bwa mbere nyuma ya Jenoside yapfuye

Jean Mutsinzi wabaye perezida w’urukiko rw’ikirenga bwa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 21 Ugushyingo 2019.

Mutsinzi wari ufite imyaka 81 y’amavuko, yari amaze iminsi mike arwariye muri ibyo bitaro.

Azwi cyane kuri raporo yakozwe ku iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenal muri Mata 1994, ryakurikiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyo raporo yari ifite umutwe ugira uti “Raporo ku iperereza ku cyateye, uko byagenze n’abagize uruhare mu gitero cyo kuwa 06/04/1994, cyahanuye Falcon 50, indege ya perezida”. Mu magambo make iyi raporo yitwaga “Falcon report”.

Komite y’inzobere zakoze iryo perereza yari iyobowe na Mutsinzi, yari yarahawe inshingano n’iteka rya Minisitiri w’intebe, zo kugaragaza ukuri ku ihanurwa ry’iyo ndege.

Iyo komite yari igizwe n’abantu barindwi bakoze igihe kirekire bataruhuka, begeranya ndetse banasesengura inyandiko zitandukanye, ndetse inabaza abatangabuhamya barenga 600, barimo ababonye uko byagenze ndetse n’ababifiteho amakuru.

Mutsinzi yayoboye urwego rw’ubucamanza rwatangiriye ahantu hasi cyane nyuma yuko abacamanza benshi bari bamaze kwicwa muri Jenoside, ndetse no mu gihe u Rwanda rwatekerezaga uburyo bwo gutanga ubutabera ku bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside.

Icyo gihe Mutsinzi yari afite amadosiye menshi cyane imbere ye y’imanza zagombaga kuburanishwa.

Mutsinzi asize uru rwego rw’ubucamanza ruhagaze neza kandi ruzwi ku ruhando mpuzamahanga ku gutanga ubutabera bwuzuye.

Mu yindi mirimo yakoze, Mutsinzi yabaye umucamanza mu rukiko rwa Afurika rw’uburenganzira bwa muntu, inshingano yatorewe muri 2006.

Yigeze kandi kuba umwarimu w’amategeko mu cyahoze ari kaminuza nkuru ya Zaire, agarutse mu Rwanda yigisha muri kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

Yari afite impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko, yakuye muri kaminuza ya Brussels mu Bubuligi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

RIP Dr Mutsinzi Jean.Turakwibuka utangiza Supreme Court muli 1995 yakoreraga haruguru ya Alpha Palace i Remera.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

gatare yanditse ku itariki ya: 22-11-2019  →  Musubize

REST IN PEACE.Intsinzi yawe numurage mwiza kubana B’URWANDA.

MUTSINZI P yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka