Hamuritswe uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bwifashishwa mu gukurikirana imikorere y’inkiko

Mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’ubutabera ku wa mbere tariki 25 Ugushyingo 2019 mu Mujyi wa Kigali, hamuritswe uburyo bushya bwifashishwa mu gukurikirana ibikorwa by’inkiko n’imikorere y’abacamanza, bwiswe Judicial Performance and Monitoring System (JPMS). Buje busanga ubwari busanzwe bwafashaga abaturage gutanga no gukurikirana ibirego (IECMS).

Niceson Karungi ushinzwe ubusesenguzi bw’ishoramari n’ikoranabuhanga mu Rukiko rw’Ikirenga asobanura imikorere y’ubu buryo n’aho butandukaniye n’uburyo bw’ikoranabuhanga bwari busanzwe bukoreshwa mu nkiko, yagize ati: “Buzashingira ku buryo twari dusanzwe dufite muzi bwitwa IECMS, ari bwo bwafashaga abaturage gutanga no gukurikirana ibirego. Ubu buryo bw’ikoranabuhanga twatangije uyu munsi buzakoreshwa n’inkiko n’abayobozi b’inkiko kugira ngo bacunge neza imikorere y’abacamanza, abanditsi n’abandi bakozi b’inkiko."

Yongeyeho ati "Buzafasha na none kumenya uburyo inkiko zageze ku ntego zazo z’igihe gito n’iz’igihe kirekire. Ni nk’ijisho rireba muri bwa buryo bwari busanzwe bwa IECMS. Urugero, buzagaragaza niba umucamanza yarasomye urubanza mu gihe cy’iminsi 30 nk’uko byari bigenwe. Niba atarasusomye muri icyo gihe igahita ibigaragariza umuyobozi we. Cyangwa se umwanditsi, ushinzwe gusubiza umuntu watanze ikirego mu gihe cy’amasaha 24, bugaragaze niba yaramusubije akimara kubona ikibazo cye, bunagaragaze niba ibyo yamusubije byaramunyuze."

Usibye gukurikirana imikorere y’inkiko n’abakozi bazo, ubu buryo bushya bwa JPMS buzanafasha mu gusuzuma imihigo ya buri mucamanza n’umwanditsi we mu mirimo y’inkiko, ndetse n’abandi bakozi, ari na byo bizashingirwaho bahabwa amanota ajyanye n’imihigo besheje nk’uko byasobanuwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege.

Yagize ati: “Ubundi twabireberaga hamwe ku rwego rw’urukiko rwose muri rusange, ariko ubu tuzajya dukurikirana imikorere ya buri wese, kugira ngo turebe ibyo yakoze n’uko yabikoze niba hari ibisobanuro asabwa abitange, umwaka nurangira tumuhe amanota dushingiye ku byo twagaragarijwe n’ikoranabuhanga”.

Prof Sam Rugege akomeza avuga ko ubu buryo buzafasha mu kwihutisha imanza no gukorera mu mucyo, kuko buri wese azi neza ko ibyo akora byose n’ubwo yaba ari mu rukiko rwo mu cyaro, bikurikiranwa mu ikoranabuhanga.

Ubu buryo bushya bw’ikoranabuhanga bwo gukurikirana imikorere y’inkiko no gusuzuma imikorere y’abakozi bazo (JPMS), bwamuritswe ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ubutabera kuri uyu wa mbere tariki 25 Ugushyingo kikazasozwa ku wa 29 Ugushyingo 2019. Gifite insanganyamatsiko igira iti: "Ubufatanye bw’inzego mu gukumira no gukemura amakimbirane abyara imanza, nk’inkingi y’ubutabera bunoze n’iterambere ryihuse."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Keretse mubashije gukurikirana akarengane na ruswa nibyo biteye inkeke mu nkiko twarumiwe twumvise ko n’urwego rw’umuvunyi rukorerwa akarengane iryo koranabuhanga se rirabahesha amanota ko numva yabaye rwose macye muteza HE gusobanura amakosa y’inkiko.

Annet yanditse ku itariki ya: 26-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka