Abagororwa 70 bakoze Jenoside basabye imbabazi baranazihabwa

Abagororwa 70 bafungiye muri gereza ya Bugesera kubera guhamwa n’ibyaha bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahanini bishe abantu, basabye imbabazi abo biciye maze na bo barazibaha.

Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2019, abo bagororwa bakaba barabohotse bitewe n’inyigisho ndetse n’amahugurwa bahawe n’umuryango Prison Fellowship Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS).

Abahugurwa muri rusange muri urwo rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge ni abagororwa, imiryango yabo ndetse n’imiryango y’abo biciye.

Umwe muri abo bagororwa basabye imbabazi ni uwitwa Musabyimana Elia. Yemera ko yishe abantu 17, yabanje kuvuga ko kwica Abatutsi yumvaga nta cyaha kirimo.

Agira ati "Kwanga Abatutsi nari mbifite kuva kera kuko nyogokuru ubyara papa yabinyinjijemo ngifite imyaka itandatu, urwo rwango ndarukurana kuko yambwiraga ko ari abagome. Yanambwiraga ibibaranga bityo muri Jenoside sinazuyaje narishe kuko twanabishishikarizwaga".

Musabyimana yasabye imbabazi uwitwa Muhire Emmanuel, yiciye abantu benshi.

Ati "Ndasaba imbabazi Muhire, namwiciye se na mukuru we n’abana be batanu ndetse nica murumuna we, musabye imbabazi mbikuye ku mutima".

Yasabye kandi imbabazi uwitwa Gatete yiciye mushiki we, ndetse anazisaba umuryango we kuko yari yaranze kubabwiza ukuri.

Yakomeje yiyemerera ko yabaye ikigwari kuba yaremeye kwica abantu abahora ubwoko bwabo batihaye, anasaba imbabazi Abanyarwanda bose.

Musabyimana yasabye imbabazi aranazihabwa
Musabyimana yasabye imbabazi aranazihabwa

Musabyimana abo yahemukiye bose bamuhaye imbabazi ndetse banavuga ko bazimuhaye mbere, cyane ko ubu babanye neza n’umuryango we ndetse ko banamusura aho afungiye bakanamugemurira.

Bishop Gashagaza Deo uyobora Prison Fellowship Rwanda, umuryango w’ivugabutumwa ukora n’isanamitima kuva mu 1995, avuga ko biyemeje kubanisha Abanyarwanda kandi bigenda bigerwaho.

Ati "Abari muri gereza bafungiye Jenoside turabahugura, tukababwira ibyiza byo gusaba imbabazi n’ubwo bigoye kubibumvisha. Icyakora hari abagenda babyumva ari bo mubona biyemeje kwatura ibyo bakoze. Hari n’abandi bateguye inyandiko zisaba imbabazi, ibyo bigashyigikira ubumwe n’ubwiyunge".

Bishop Gashagaza Deo uyobora Prison Fellowship Rwanda avuga ko intera bagezeho mu kubanisha Abanyarwanda ishimishije
Bishop Gashagaza Deo uyobora Prison Fellowship Rwanda avuga ko intera bagezeho mu kubanisha Abanyarwanda ishimishije

Yakomeje avuga ko abasabye imbabazi uyu munsi ari icyiciro cya kabiri kuko ubwa mbere abazisabye bari 75, bose bakaba 145 ariko ngo abari bahuguwe bari 150.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidèle Ndayisaba, yavuze ko igikorwa nk’icyo ari ingenzi mu mibanire y’Abanyarwanda.

Ati "Iki ni igikorwa cyiza gishyigikira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, kuko cyomora ibikomere by’abarokotse Jenoside. Gituma kandi n’imiryango y’abakoze Jenoside iruhuka, ikabana neza n’abayirokotse, bityo ubwiyunge bukagenda bwiyongera".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge, Fidèle Ndayisaba na we yitabiriye umuhango aba bakoze Jenoside basabiyemo imbabazi bakanazihabwa
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidèle Ndayisaba na we yitabiriye umuhango aba bakoze Jenoside basabiyemo imbabazi bakanazihabwa

Uwari uhagarariye RCS muri icyo gikorwa CP Bosco Kabanda, yavuze ko muri za gereza zo hirya no hino mu gihugu hafungiye abakoze Jenoside basaga ibihumbi 27, igikorwa cyo kubereka akamaro ko gusaba imbabazi ngo kikaba gikomeje.

Abagororwa 70 bafunzwe kubera kwica abantu muri Jenoside basabye imbabazi
Abagororwa 70 bafunzwe kubera kwica abantu muri Jenoside basabye imbabazi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka