Barifuza ikoranabuhanga ryakwerekana ahari imibiri y’abazize Jenoside

Abitabiriye ibiganiro byateguwe na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) bigamije kureba uko imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaboneka, barasaba ko Leta yashakisha ikoranabuhanga rigezweho ryakwerekana ahari iyo mibiri kuko ngo hari aho rikoreshwa ku isi.

Ni igitekerezo cyazamuwe na Dr Antoine Mugesera wo mu rubuga ngishwanama rw’inararibonye z’u Rwanda, aho yavuze ko hari imashini zibikora bikihuta aho gukomeza gusaba amakuru abadashaka kuyatanga cyangwa bayobya uburari bikavuna abashakisha iyo mibiri.

Senateri Emmanuel Havugimana wari witabiriye icyo kiganiro, yavuze ko igitekerezo cy’izo mashini cyashyigikirwa kuko zakoroshya imirimo.

Ati "Ziriya mashini zavuzwe koko ni ngombwa kuko zakemura ikibazo tumaranye imyaka myinshi. Izo mashini z’ikoranabuhanga zirahari, nabonye n’ibiciro byazo, imwe igura Amadolari ya Amerika ibihumbi 100 (hafi miliyoni 100 z’Amafaranga y’u Rwanda)".

"Narebye kuri Internet mbona uko ikora, Leta rero yashaka uko hagurwa nk’eshanu zikazenguruka mu gihugu, cyane cyane aho bakeka ko hari imibiri. Bizatuma rero iyo mibiri yihuta kuboneka kandi nta kwibeshya ngo hagire ibikorwa bisenywa bitari ngombwa, zishobora no kuzerekana n’aho abantu batakekaga".

Iby’izo mashini byanagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascène Bizimana, aho avuga ko ari ngombwa ko ziboneka.

Ati "Izo mashini zirakenewe. Birasaba y’uko bizateganywa mu ngengo y’imari, bigashyirwa mu masoko ya Leta, noneho amafaranga yaboneka zigashakwa kandi zikagurwa".

Icyakora ntihatangajwe igihe izo mashini zazagurirwa, gusa abari bitabiriye ibyo biganiro bose bahurije ku gitekerezo cy’uko zagurwa ndetse kinashyirwa mu myanzuro yafashwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascène Bizimana
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascène Bizimana

Muri ibyo biganiro byabaye kuri uyu wa gatatu tariki 06 Ugushyingo 2019, hanagaragajwe ko hakiri ikibazo gikomeye cy’abahisha ahari imibiri bahazi, akenshi bakabikora kubera kwanga ko nk’ahubatswe inzu zisenywa, ngo bikaba bizamo na ruswa zihabwa bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze kugira ngo ayo makuru adatangwa.

Uwari uhagarariye Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS), Commissioner Bosco Kabanda, yavuze ko abagororwa bo muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere ngo biteguye gutanga amakuru ku byobo byajugunywemo abantu.

Ati "Abagororwa baduhaye amakuru ku byobo bikekwa ko byajugunywemo abantu, aho batubwiye ko muri Nyarugenge hari ibyobo 76, muri Gasabo 29 naho muri Kicukiro hakaba 24, byose bikaba 129. Biteguye kwerekana aho biherereye ndetse n’abagize uruhare mu iyicwa ry’izo nzirakarengane bacyidegembya".

Yakomeje avuga ko iyo mibare ari iyo muri gereza imwe, ariko ko amakuru akomeje gushakishwa kandi ko bizeye kumenya n’ibindi, cyane ko ngo hari abagororwa 794 biteguye gusaba imbabazi abo bahemukiye bakazaboneraho no gutanga amakuru menshi kuri icyo kibazo.

CNLG itangaza ko mu mwaka wa 2018-2019, habonetse imibiri 118,049 mu turere 17 two hirya no hino mu gihugu harimo n’utw’Umujyi wa Kigali, 98.32% byayo ikaba yaragaragaye mu turere tugize Umujyi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka