Mukantaganzwa washinzwe Komisiyo yo Kuvugurura Amategeko ni muntu ki?

Domitilla Mukantaganzwa wigeze kuyobora Inkiko Gacaca, yongeye kugaruka mu myanya y’ubuyobozi nyuma y’igihe kitari gito atagaragara muri iyi myanya.

Mukantaganzwa yagizwe Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda Ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko (Rwanda Law Reform Commission Chairperson), asimbuye Aimable Havugiyaremye, uherutse kugirwa Umushinjacyaha Mukuru.

Mukantaganzwa yabwiye Kigali Today ko yashimishijwe n’inshingano nshya yahawe, ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wamugiriye icyo cyizere.

Yagize ati “Tunejejwe n’inshingano nshya. Ndashaka gushimira Perezida wa Repubulika wangiriye icyizere. Niteguye gukora kandi nkagera ku byo abangiriye icyizere bantegerejeho”.

Ishyirwa mu mwanya rya Mukantaganzwa rikurikiye indi myanya imaze iminsi itangwa mu rwego rw’ubutabera, harimo Dr. Nteziryayo Faustin wagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga kuwa gatatu tariki ya 04 Ukuboza, asimbuye Prof. Sam Rugege wari umaze imyaka umunani kuri uwo mwanya, mu gihe Angelique Habyarimana we yagizwe Umushinjacyaha Mukuru wungirije.

Izi mpinduka mu rwego rw’ubutabera kandi zisize Jean Bosco Mutangana wari Umushinjacyaha Mukuru na Agnes Mukagashugi wari umwungirije bo bavuye muri iyi myanya.

Mukantaganzwa wagizwe Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda Ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko (RLRC), yamenyekanye cyane ku ruhare rwe mu gutuma Inkiko Gacaca zigera ku ntego zazo.

Izi Nkiko Gacaca zikaba zarahagaritse imirimo yazo ku mugaragarao mu mwaka wa 2012, zimaze kuburanisha imanza zirenga miliyoni n’ibihumbi 200, zifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Izi Nkiko zikijyaho zakunze kunengwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ariko Mukantaganzwa yagaragaje kuzihagararaho.

Nyuma y’uko Inkiko Gacaca zihagaritse imirimo yazo ku mugaragaro, Mukantaganzwa ntabwo yakomeje kumvikana cyane mu mirimo y’ubuyobozi, uretse kuba yari umwe muri ba Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside (CNLG).

Mukantaganzwa ni muntu ki?

Mukantaganzwa yavutse tariki ya 11 Ugushyingo mu 1964, avukira ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Yize amashuri abanza ku Kacyiru mu 1971, nyuma akomereza ayisumbuye mu ishuri rya Notre Dame de Lourdes de Byimana, ubu ni mu Karere ka Ruhango, aho yize icyiciro rusange.

Icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, Mukantaganzwa yacyize mu ishuri rya Lycee Notre Dame De Citeaux mu Mujyi wa Kigali, kugeza ubwo yajyaga kwiga amategeko mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, mu mwaka wa 1983.

Mukantaganzwa yatangiye imirimo y’igihugu mu mwaka wa 1987, aba Umuyobozi wungirije w’icyari Komini Nyarugenge (Assistant Bourgmestre), nyuma akomereza muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakoze muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, nyuma akomereza mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF).

Yatangiye imirimo ijyanye n’amategeko mu 1999, aho yari umwe mu bagize Komisiyo yateguye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003.

Mu Ukwakira 2003, ni bwo yagizwe umuyobozi w’Inkiko Gacaca, kugeza muri 2012 zihagarika imirimo yazo.

Mukantaganzwa afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s) mu mahoro n’ububanyi n’amahanga yakuye muri Institute of Peace Studies and International Relations (HIPSIR) of Hekima University College muri Kenya, ubu akaba ari no kwiga mu ishuri ry’abanyamategeko rya Institute of Legal Practice and Development (ILPD).

Mukantaganzwa yashakanye na Theoneste Mutsindashyaka wigeze kuba Minisitiri w’Uburezi, ndetse akaba yaranabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka