Urubanza rwa Nsabimana Callixte rwasubitswe

Urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwasubitse urubanza rwa Nsabimana Callixte ku byaha ashinjwa yagombaga gutangira kuburana mu mizi kuri uyu wa 24 Ukuboza 2019.

Urubanza ruregwamo Sankara rwasubitswe (Ifoto: RBA)
Urubanza ruregwamo Sankara rwasubitswe (Ifoto: RBA)

Mu masaha ya saa tatu za mugitondo ubwo Nsabimana Callixte yagezwaga mu rukiko mu myenda y’abafunze y’ibara rya Rosa, ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko hari ibirego byo mu rukiko rwa Gisirikare biregwamo umusirikare wahoze mu ngabo za RDF bishobora kuba bifitanye isano n’ibyaha Nsabimana akurikiranyweho.

Ibyo byatumye ubushinjacyaha busaba urukiko ko urubanza rwasubikwa bukabanza gukurikirana niba ibyo byaha by’uwari Umusirikare muri RDF witwa Private Muhire wagiye mu mutwe wa FLN Nsabimana yabereye umuvugizi hari isano bifitanye bityo akazabiburanira hamwe.

Ahawe umwanya ngo agire icyo abivugaho, Nsabimana Callixte yabwiye urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza ko uwo Muhire atamuzi bityo ko ntacyabuza urubanza gukomeza mu mizi dore ko n’ubundi aburana yemera ibyaha.

Ni imvugo yari ahuriyeho n’umwunganizi we mu mategeko Me.Nkundabarashi wanamwunganiye ubwo haburanwaga iby’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, na we wavuze ko umukiriya we atazi uwo Private Muhire uvugwa.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko kuba uregwa atemera ko azi uwo Private Muhire urubanza rwasubikwa maze hakabanza gusuzumwa iyo dosiye ye hanyuma urubanza rukabona kuburanwa mu mizi .
Urukiko rumaze kumva impande zombi rwanzuye ko urubanza rwa Nsabimana Callixte rusubikwa rukazasubukurwa ku wa 17 Mutarama 2020.

Nsabimana Callixte akurikiranywe n’ubushinjacyaha ku byaha 16 birimo n’ibitero umutwe FLN yari abereye umuvugizi wakunze kwigamba wakoreye mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda bigahitana abantu bikangiza n’ibintu.

Hari kandi kuba Nsabimana yarakoranye n’ibihugu bituranyi n’u Rwanda mu mugambi wo guhungabanya umutekno w’u Rwanda, kurema umutwe wa gisirikare utemewe, no gushaka kugirira nabi umukuru w’igihugu n’ubutegetsi buriho.

Ni ibyaha byose Nsabimana yemera kandi yasabiye imbabazi Perezida wa Repubulika n’Abanyarwanda bose muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka