Perezida Kagame yasabye inzego z’Ubutabera kurwanya ruswa ivugwa mu bucamanza

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, arasaba inzego z’ubutabera kwirinda ruswa kugira ngo batange urugero rwiza ku Banyarwanda bose.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangaje amaze kwakira indahiro z’Abayobozi bashya b’Inzego z’Ubutabera mu Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki 06 Ukuboza 2019.

Abarahiriye gutangira imirimo ni Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Faustin Nteziryayo hamwe na Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukamulisa Marie-Thèrese.

Abandi barahiriye imbere ya Perezida wa Repubulika ni Umushinjacyaha Mukuru Havugiyaremye Aimable hamwe n’Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Habyarimana Angelique, ndetse na Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, Nkurunziza Valens.

Perezida mushya w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Faustin Nteziryayo
Perezida mushya w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Nteziryayo

Perezida Kagame yabanje gushimira uwari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege hamwe n’uwari umwungirije, Madame Kayitesi Zainabo, aho yavuze ko bifashe neza ndetse bakita ku nyungu z’Igihugu.

"Ni umusingi ukomeye", Dr Nteziryayo na Madame Mukamulisa basabwa kubakiraho bakageza ubutabera ku rundi rwego.

Umukuru w’Igihugu yasabye abayobozi barahiye kudakora imirimo bashinzwe nk’umugenzo cyangwa ibyo basabwa gusa, ahubwo ko bagomba kwita ku cyo amategeko amariye abaturage.

Perezida Kagame agira ati"Ubutabera bushingira ku cyizere abantu bagirira abacamanza, icyo cyizere na cyo kigashingira ku budakemwa no kutabogama"

Yongeyeho ati "Icyizere kirubakwa, kigaharanirwa, kikarindwa. Ni yo mpamvu dusaba abacamanza kugira imyifatire isumba iyo dusaba abandi Banyarwanda basanzwe, tuba tugira ngo Abanyarwanda babone ubutabera bakwiriye".

Perezida Kagame akomeza avuga ko ubutabera bugomba gushyigikira iterambere ry’u Rwanda muri rusange kugira ngo bihe icyizere abifuza kugira ibikorwa by’iterambere barukoreramo.

Prof Sam Rugege wayoboraga Urukiko rw'Ikirenga yahaye ikaze n'icyicaro Dr Faustin Nteziryayo wamusimbuye
Prof Sam Rugege wayoboraga Urukiko rw’Ikirenga yahaye ikaze n’icyicaro Dr Faustin Nteziryayo wamusimbuye

Asaba aba bayobozi b’inzego z’Ubutabera barahiye, gutangirira imirimo mishya ku kurwanya ruswa ivugwa mu bucamanza kugira ngo itazaba umuco.

Umukuru w’Igihugu agira ati "Ruswa iyo yabaye umuco mu bucamanza iba yabaye umuco mu gihugu cyose, abo bikomeje kugaragaraho baba bakwiye kubihanirwa ku mugaragaro".

Raporo yakozwe mu mwaka ushize wa 2018 n’Umuryango Transparency International ishami ry’u Rwanda, yerekana ko inzego z’Ubutabera ziri ku mwanya wa kane mu kugira abazikoramo bakira ruswa bangana na 9.41%.

Visi Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Mukamulisa Marie-Thèrese
Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukamulisa Marie-Thèrese

Perezida Kagame yijeje Abayobozi bashya b’Urukiko rw’Ikirenga n’abo bafatanyije imirimo, ko azabatera inkunga bakeneye kugira ngo basohoze inshingano bashinzwe.

Dr Nteziryayo Faustin wagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ku wa gatatu tariki 04 Ukuboza 2019, yaminuje mu bijyanye n’amategeko ashingiye ahanini ku bukungu n’ubucuruzi, akaba yari asanzwe ari umucamanza mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EACJ).

Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, na we yarahiye
Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, na we yarahiye
Habyarimana Angelique ni we Mushinjacyaha Mukuru wungirije
Habyarimana Angelique ni we Mushinjacyaha Mukuru wungirije
Visi Perezida w'Urukiko Rukuru rw'Ubucuruzi, Nkurunziza Valens
Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, Nkurunziza Valens

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka