Uwimana Jean utuye mu karere ka Nyagatare, avuga ko atajya yifuza gusubira iwabo aho yarokokeye Jenoside kuko abamuhemukiye batamusabye imbabazi.
Uwimana atuye mu kagari ka Rwentanga umurenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare. Avuga ko yarokokeye Jenoside i Mutete mu karere ka Gicumbi.
Nyuma ya Jenoside yahisemo kuza gutura mu karere ka Nyagatare kubera kwanga guturana n’imiryango y’ababahemukiye.
Nubwo ari mu itsinda ry’ubumwe n’ubwiyunge rihuriwemo n’abarokotse Jenoside n’abayigizemo uruhare barangije ibihano bahawe n’inkiko, avuga ko atari yabohoka bitewe n’uko ababahemukiye batababonye ngo babasabe imbabazi ndetse n’imiryango yabo ikaba itazibasaba.
Ati “Nshobora kumara nk’imyaka ibiri ntarasubira yo kandi iyo ngeze yo numva ntameze neza kubera kubona abana b’abaduhemukiye, nta wadusabye imbabazi ahanini ni cyo gituma ntabohoka ariko ndagenda mbyishyiramo yenda bizakunda”.
Uwimana Xaverine, visi perezida wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, avuga ko kubohoka bikiri urugendo kubera ko hari abarokotse Jenoside batabona ababahemukiye.
Ariko ngo hari n’abababona ariko batari basabwa imbabazi kuko hari abakoze ibyaha bari no muri gereza batari babyemera ngo basabe imbabazi.
Avuga ko hari amahirwe kuko hari abemeye ibyaha bagasaba imbabazi bakanazihabwa, akizera ko ari bo bazaba abarimu b’abandi bakinangiye.
Agira ati “Dufite abakinangiye badashaka kwemera icyaha no muri gereza banakatiwe barimo, amahirwe dufite ni uko tubona abagenda bemera, banabohoka, basaba imbabazi banazihabwa abo tukabona ari bo bazatubera abarimu b’abandi”.
Uretse amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge agenda ashingwa hirya no hino mu karere ka Nyagatare, hari n’ibicumbi by’itorero byubakwa mu midugudu, byandikwaho indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|