Mukantaganzwa yagizwe umuyobozi wa Komisiyo yo kuvugurura amategeko
Yanditswe na
Charles Ruzindana
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, riravuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Madamu Mukantaganzwa Domitilla, Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda Ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko.

Iryo tangazo rivuga ko Mukantaganzwa yahawe uyu mwanya hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003, ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112.
Mukantaganzwa asimbuye kuri uyu mwanya Aimable Havugiyaremye, wari waragiyeho mu mwaka wa 2017.
Madamu Mukantaganzwa Domitilla, yayoboye Inkiko Gacaca.

Ohereza igitekerezo
|
ubundi umuntu wese ukora agomba guhembwa.wowe wumva yabuzwa niki !!
Mwiriwe? Congs mama Domitilla . Icyo nibaza, perezida wa komisiyo arahembwa? Cga ni umujyanama gusa? Bimeze uko, ni byiza kumugirira icyizere, ariko ntibyaba bishimishije cyane. Munsobanurire uyu mumama ndamukunda muraba mukoze.
Imana ishimwe kabisa ,
wayoboye inkiko gacaca mu bwitonzi nubushishozi.Amahoro n’imigisha mumirimo mishya
Nibyo rwose.ishya n’ihirwe my kirimo mishya ashinzwe.