Abagizweho ingaruka n’ibitero bya MRCD-FLN ya Rusesabagina basabye kubonana na Antony Blinken

Abaregeraga indishyi mu rubanza rwa Paul Rusesabagina bandikiye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, bamusaba kuzabonana na we ubwo azaba ageze mu Rwanda mu cyumweru gitaha.

Usibye abapfuye n'abakomeretse, hari n'ibikorwa bitandukanye byangijwe. Iyi ni imodoka y'uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyabimata, Vincent Nsengiyumva yatwitswe
Usibye abapfuye n’abakomeretse, hari n’ibikorwa bitandukanye byangijwe. Iyi ni imodoka y’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, Vincent Nsengiyumva yatwitswe

Ibiro bya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya USA birimo gutegurira Blinken uruzinduko mu bihugu bitandukanye bya Afurika muri iki cyumweru gitaha, akazasura u Rwanda ku matariki ya 10-11 Kanama 2022.

Mu bigenza Blinken mu Rwanda harimo ikibazo cya Paul Rusesabagina usabirwa na Leta zunze ubumwe za Amerika gufungurwa byihuse agasanga umuryango we bitewe n’uko ngo ari umuturage w’icyo gihugu.

Nyamara u Rwanda rushinja Rusesabagina ibyaha by’iterabwoba, kwica, gukomeretsa no kwangiriza abaturage barwo mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Rusizi na Huye mu myaka ya 2018-2019, bikozwe n’umutwe wa MRCD-FLN ashinjwa kuba yarashinze ndetse akawutera inkunga.

Abaturage baregeraga indishyi mu rubanza rwa Rusesabagina hamwe n’abandi 20 bari bagize umutwe wa MRCD-FLN, bumvise Blinken azaza mu Rwanda na bo basaba kuzamubona bakamutura ikibazo cyabo.

Ibaruwa yandikiwe Blinken igashyikirizwa Ambasade ya Amerika mu Rwanda ku itariki ya 04 Kanama 2022 igira iti “Turasaba amahirwe yo kuganira nawe ku ngaruka zikomeye ibi bitero byagize kandi bikomeje kugira ku miryango yacu. Twizeye ko ijwi ryacu n’ibyo twabonye bitakwirengagizwa mu bizaganirwa kuri Paul Rusesabagina.”

Aba baturage banditse bavuga ko bababajwe bikomeye no kumva ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisaba zikomeje ko Rusesabangina yarekurwa byihuse ku bw’ubugiraneza, ariko bo ngo basanga ibyagezweho n’Ubutabera bw’u Rwanda bishyirwa mu kaga n’icyo gitutu.

Babwiye Blinken ko ibitero bya FLN byiciwemo abana, abagore n’abagabo, bisiga bamwe babaye impfubyi n’abapfakazi, biteza ubukene mu miryango ndetse biteza benshi kubura umutekano.

Bakomeza bavuga ko abenshi mu bagabye ibyo bitero barimo na Rusesabagina ubwe, biyemerera ko bashinze umutwe w’iterabwoba wagabye ibitero bikicirwamo abantu abandi barakomereka ndetse bikangiza n’imitungo, kandi ko n’Inkiko zamuhamije ibyo byaha zikanamukatira igifungo.

Aba baturage bakomeza bashimira kandi bibutsa Antony Blinken ko icyo gihugu giha agaciro kwifuza kwabo ko guharanira uburenganzira bwa mu muntu ku Isi, harimo no kurenganura abangirijwe n’ibikorwa by’iterabwoba.

Basoza ibaruwa bagaragaza icyizere bafite ko bazaganira na Antony Blinken kuri byinshi bijyanye n’ukuri, ubutabera no guhabwa agaciro, ndetse bagaragaza ku mugereka w’iyo baruwa imyirondoro y’abantu babo bazize ibitero bya MRCD-FLN.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka