Urubanza rwa Kabuga Félicien rwatangiye kuburanishwa mu mizi

Kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri 2022, nibwo urubanza rwa Kabuga Félicien ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwatangiye kuburanishwa mu mizi n’Urugereko rw’urwego rwasigaranye inshingano z’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (IRMCT), i La Haye mu Buholandi.

Kabuga Félicien
Kabuga Félicien

Kabuga Félicien wafatiwe Asniere-sur-seine, muri Gicurasi 2020, akurikiranyweho ibyaha bitandatu, birimo kuba icyitso muri Jenoside, guhamagarira abantu ku mugaragaro ku buryo butaziguye gukora Jenoside, ubwinjiracyaha muri Jenoside, gutoteza no kurimbura, n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Iain Bonomy, umucamanza waruyoboye iri buranisha yatangaje ko Kabuga Félicien atari bukurikirane urubanza ariko bitarubuza kuburanishwa.

Uru rubanza ntabwo rwaburanishirijwe mu muhezo kuko abantu barukurikiranye hakoreshejwe ikoranabuhanga, ruburanishwa hakoreshejwe ururimi rw’Icyongereza n’Igifaransa ndetse n’Ikinyarwanda.

Mu birego umushinjacyaha yavuze harimo ko Kabuga yateye inkunga abahutu muri Jenoside binyuze muri Radiyo ya RTLM abakangurira kwica Abatutsi, gutanga intwaro kuri za bariyeri, kugurira imyambaro Interahamwe no guzishishikariza kwica Abatutsi no kuzishimira nyuma yo kwica.

Kabuga ashinjwa icyaha cyo gukora Jenoside, guhamagarira abahutu gukora Jenoside, Gukoresha inama z’uburyo Jenoside igomba gukorwa kandi mu buryo bwihuse hagamijwe itsembatsemba, itoteza n’ubwicanyi nk’ibyaha byibasiye inyoko muntu, byakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kabuga, aregwa ubufatanye n’abandi bantu, yakoresheje radiyo RTLM mu gukangurira Abahutu urwango rushingiye ku moko mu gihe cya Jenoside.

Kabuga yategetse, anafasha interahamwe zagize uruhare mu kwica no kugirira nabi Abatutsi, mu cyahoze ari Perefegitura ya Kigali, Kibuye na Gisenyi.

Nk’umwe wari umunyemari ndetse afite n’amafaranga menshi mu gihugu, Kabuga yashyizeho ikigega cyo kurengera igihugu hagamijwe gukusanya amafaranga yo gushyigikira ibikorwa by’interahamwe no kuzigurira ibikoresho byo kwica no kugirira nabi Abatutsi.

Kabuga Ashinjwa ko afatanyije n’abandi bahutu, yiyemeje gutegura, gushyiraho no gutera inkunga umutwe witwaraga gisirikare w’interahamwe za Kabuga muri Segiteri ya Kimironko mu Mujyi wa Kigali, bafite intego yo kwanga no gutoteza Abatutsi no kubona uko bazabica mu gihe cya Jenoside.

Kabuga aregwa kuba ku isonga mu gushishikariza abahutu, avuga amagambo yuzuye urwango n’itoteza mu nama zinyuranye n’ahantu hatandukanye mu Rwanda, hagati ya Gashyantare, Werurwe na Gicurasi 1994.

RTLM yashinze afatanyije n’abandi bahutu, yahamagariraga abahutu mu buryo bweruye kandi mu ruhame gukora Jenoside abinyujije mu biganiro byacaga kuri iyi Radio, byavugaga ibiranga Abatutsi, aho baherereye, akabita ko ari inyangarwanda.

Umushinjacyaha yavuze ko ayo magambo ya Kabuga yatumye abahutu bitabira gukora Jenoside, kubera ko yabibashishikarije.

Muri uru rubanza ubushinjacyaha buzazana abatangabuhamya bazahabwa umwanya bavuge ku byaha Kabuga ashinjwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Urubanza rwa Kabuga Félicien ruzajya ruburanishwa ku wa Kabiri, ku wa Gatatu, no ku wa Kane kandi rube amasaha abiri gusa kuri iyo minsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kabuga nakurikiranwe ahanishwe igihano kimukwiriye kukoyakoze amarorerwa ?

gatwaza jean yanditse ku itariki ya: 21-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka