IBUKA izakomeza gusaba ubutabera no kwamagana icyemezo gifungura Bucyibaruta

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022,
Perezida w’Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Egide Nkuranga, avuga ko IBUKA izakomeza kwamagana icyemezo cy’urukiko rwa rubanda rwa Paris gifungura Laurent Bucyibaruta.

Laurent Bucyibaruta
Laurent Bucyibaruta

Urukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa ruherutse guhamya uwari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Gikongoro yayoboraga, nyuma yo gushinjwa ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Icyakora aherutse gufungurwa kubera ubuzima bwe butameze neza.

Mu kiganiro Egide Nkuranga aherutse kugirana n’umunyamakuru wa Kigali Today, Nkuranga yavuze ko ari icyemezo cyakiriwe nabi ndetse bigaragaza ko ari uburyo batekinitse kugira ngo bahunge ubutabera bitwaje ko ashaje n’ibindi.

Ati: “Twacyakiriye nabi byaratubabaje, icyo twifuza ni ubutabera ariko ntitwabubonye kuko yarakatiwe arajurira none tugerageje kubishyira mu nyito yacu ibyakozwe ni ugutekinika kuko bisa nk’aho ari ibyateguwe kugira ngo bahishe ubutabera bazarinde basaza bapfe bataburanishijwe. Ibi kandi biri mu mujyo wa Kabuga usibye ko we harimo ingufu kugira ngo aburanishwe atazapfa agizwe umwere kuko ataburanye”.

Nkuranga akomeza avuga ko ibi bisa nka Politiki yo hambere y’Ubufaransa aho usanga hari abantu bari mu Butabera bafite ingufu batuma habaho ibikorwa nk’ibyo.

Nkuranga yihanganisha imiryango yagiye gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Laurent Bucyibaruta kuko ngo iki cyemezo cyababaje. Ati:” Ni ukubaba hafi kuko birababaje cyane basa nkaho ntacyo bakoze, bo ubwabo batanze ubuhamya bw’ibyo babonye bazi neza, uwo bashinje bakamurekure bariyumva nk’injajwa kuko byerekana agasuzuguro, niyo mpamvu tugiye kubaba hafi kuko rimwe na rimwe Ubucamanza budatanga ubutabera”.

Avuga ko nubwo atari umunyamategeko ariko ngo ibi bigira ingaruka zitari nziza bitewe nuko urubanza rutabaye mu mizi ngo ayo makuru akoreshwe no mu manza zizakurikira cyane cyane ku byaha bya Jenocide ndetse ko indi ngaruka bigira ari uko icyemezo nkiki gishobora gutuma mu rundi rubanza cyakwifashihswa bigatuma Ubutabera bukomeza kudatangwa.

Egide Nkuranga, Perezida wa IBUKA
Egide Nkuranga, Perezida wa IBUKA

Nkuranga avuga ko nka Ibuka hari icyo bari gukora kuri iki cyemezo. Ati:”Icya mbere turi gukora ni ukubyamagana, icya kabiri nuko turi gushaka kugira uruhare muri uru rubanza kuko nka Ibuka ya hano tutarugizemo uruhare”.

Perezida wa Ibuka Egide Nkuranga, asaba abazahamagarwa mu gutanga ubuhamya mu rubanza ruzakurikira, kwitegura kuko ari inshingano zo gutanga ubuhamya kugira ngo basobanurirwe ko mu gihe urubanza rutararangira ubuhamya buba bugomba gukomeza gutangwa.

Ubwo uru rubanza rwabaga mu rukiko rwa rubanda rwa Paris, Laurent Bucyibaruta buri munsi yakomeje kujya agaragaza ko afite intege nke aho rimwe na rimwe urubanza rwasubikwaga.

Tariki 12 Nyakanga 2022 nibwo urukiko rwa rubanda rwa Paris rwasabiye Laurent Bucyibaruta igihano cy’imyaka 20 nyuma arajurira ariko urubanza rwari rutaraba none mu gihe ubujurire butegerejwe rwafashe umwanzuro wo gusohora Bucyibaruta muri Gereza ngo kuko afite uburwayi butamwemerera kuba ari muri Gereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka