Ntabwo bihagije kuba Jenoside muri Gikongoro yarakozwe Bucyibaruta ari Perefe ngo wemeze ko yayigizemo uruhare - Abamwunganira

Urubanza ruregwamo Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongoro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, tariki 11 Nyakanga 2022 rwakomeje, kuri uwo munsi mu rukiko bumva abunganira Bucyibaruta.

Umwe mu bamwunganira ni Me Joachim Lévy wavuze ko abunganira Bucyibaruta bemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi kimwe no muri Perefegitura ya Gikongoro. Ati “Jenoside ntabwo yabaye impanuka nta gushidikanya ko yateguwe , igikomeye ni ukumenya abayiteguye.”

Laurent Bucyibaruta (wambaye agapfukamunwa) ubwo yari hanze y'urukiko i Paris mu Bufaransa
Laurent Bucyibaruta (wambaye agapfukamunwa) ubwo yari hanze y’urukiko i Paris mu Bufaransa

“Bagenzi banjye bunganira abaregera indishyi kimwe n’Ubushinjacyaha bavuze ko Bucyibaruta yagize uruhare muri Jenoside yakorewe ku Gikongoro. Ntabwo bihagije kuba Jenoside yarakozwe Bucyibaruta ari Perefe ngo wemeze ko yayigizemo uruhare. Kugira ngo wemeze ko yagize uruhare mu bwicanyi bwa Murambi byasaba ko werekana koko ko kugira ngo Abatutsi bajyanwe i Murambi tariki ya 10 Mata yaba yari azi neza ko bazicwa ndetse ukanerekana ko kubajyanayo byari bigamije kubica koko. Kuba Abajandarume baragiyeyo kubarinda ariko bakaza kugira uruhare mu kubica byagusaba kwerekana neza ko Perefe yari azi neza ko abo bajandarume bazica abantu.”

Ati “Nimusanga ibyo byose bitaragaragajwe mu buryo budashidikanywaho na gato muzamugira umwere. Muri uru rubanza twumvise ubuhamya butandukanye harimo abatangabuhamya bavuga ibyo bumvise babwiwe n’abandi bitari ibyo biboneye bo ubwabo. Mu rwibutso rwa Murambi harimo ifoto ya Laurent Bucyibaruta na Sebuhura kimwe na Colonel Simba bagaragazwa nk’abari ku isonga rya Jenoside muri Gikongoro. Hari abatangabuhamya bagiye bashakwa n’ubutegetsi bakanabwirwa ibyo bavuga. Ubwo buhamya ntabwo ari ubwo kwizerwa.”

Me Joachim Lévy wunganira Bucyibaruta, yavuze ku cyaha Bucyibaruta ashinjwa cyo kugira uruhare mu bwicanyi bwo kuri Paruwasi ya Kibeho, ati “I Kibeho Abatutsi bahahungiye kimwe n’uko bahungiraga ahandi. Kibeho ni ahantu hatabaga telefoni, ni agace kasaga n’akari mu bwigunge. Tariki 14 Mata ni bwo habaye igitero cya mbere gikomeye kirimo Abajandarume n’Abapolisi. Icyo gitero ni gute Perefe yashoboraga kugihagarika adahari? Tariki 17 yahaje ari kumwe na musenyeri Misago na Major Bizimungu babona akaga kari kabaye, bashakishije abari bagihumeka b’inkomere babajyana mu bitaro ku Kigeme.”

“Reka njye ku bwicanyi bwo ku ishuri rya Murambi. Abatutsi bahageze tariki ya 10 Mata . Abunganira abaregera indishyi bavuze ko guhuriza hamwe Abatutsi i Murambi bisa n’ibyakozwe i Nyamata na Ntarama ariko twakwibaza ngo abo Batutsi bahahurijwe na nde? Na bo se ni Perefe? Twumvise abatangabuhamya bavugaga ko babonye Perefe i Murambi mu gihe impunzi zajyagayo, abandi bavuga ko ntawe babonye. Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko ngo yagombye kuba yaragiye yo. Hari abatangabuhamya batatu Ubushinjacyaha bwavuze ko bamubonye ariko muzi neza ko twabumvise bakatubwira ko batigeze babona Perefe i Murambi. Mu gihe igitero cyabaga hari abandi bavuze ko ngo bahabonye Perefe. Hari uwo twiyumviye hano wagize uruhare muri icyo gitero waduhaye ubuhamya buvuguruzanya rimwe ati Perefe yarahageze aratubwira ngo mukomeze akazi, ubundi ati yaraje ariko ntiyagira icyo atubwira, uko kwivuguruza kandi kukagaragarira no mu byo babwiye Abajandarume b’Abafaransa bakoraga iperereza. Muzi ko igisobanuro baduhaga buri gihe kuri uko kwivuguruza ari uko ngo abandikaga ibyo bavuga batabyanditse byose.”

Me Joachim Lévy wunganira Bucyibaruta yakomeje ati “Perefe ntabwo yigeze ajya i Murambi mu gihe kiriya gitero cyabaga, ntabwo ari we wategetse ko ubwicanyi bukorwa. Ku byerekeye Cyanika na Kaduha, Ubushinjacyaha bwatanze igisobanuro cy’uko ngo ubwicanyi bwabereye igihe kimwe, ko Perefe Bucyibaruta yavuganaga buri gihe na Superefe Ndengeyintwari bategura ubwicanyi. Ibyo nta kimenyetso na kimwe kibigaragaza. I Kaduha abayobozi baho babanje kugerageza guhagarika ibitero byagabwaga ku mpunzi ariko baza kurushwa imbaraga n’abicanyi bari bayobowe n’Abajandarume. Hari abavuze ko no muri icyo gitero harimo Superefe Hategekimana, ibyo ni ibintu byavuzwe n’umutangabuhamya umwe gusa abandi barabihakana. Abandi bavuze Colonel Simba ariko se byarashobokaga ko Simba yaba i Kaduha na Murambi icyarimwe ko na ho hari abavuze ko bahamubonye?”

Uyu munyamategeko wunganira Bucyibaruta ati “Kuri gereza ya Gikongoro, twumvise ibijyanye n’ubwicanyi bw’Abapadiri batatu, uru ni urugero rw’ubuhamya bwahimbwe budafite ishingiro na gato. Reka tuvuge ku bwicanyi bwakorewe kuri ishuri rya Kibeho. Aha na ho Ubushinjacyaha bwagaragaje kwivuguruza . Twumvise uburyo abanyeshuri bagiranye amakimbirane bigatuma bamwe bahunga ishuri bakajya ahandi. Perefe ntabwo yigeze ategeka ko hagabwa igitero kuri iryo shuri nk’uko Ubushinjacyaha bwabivuze. Ikibigaragaza ni uko hari umwe mu barokotse ubwo bwicanyi yajyanye akaza no kurokoka.”

Hakurikiyeho undi munyamategeko witwa Me Biju Duval na we wunganira Bucyibaruta, avuga ku byerekeye ikirego Bucyibaruta aregwa cy’ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside.

Me Biju Duval yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no muri Gikongoro atari ikintu cyoroshye, ko bigoye kuyumva no kuyisobanukirwa. Ati “Umushinjacyaha yavuze amagambo asa n’uwerekana ko ari ikintu cyoroshye, oya si byo na gato murimo guca urubanza ku byaha bikomeye byabaye hashize imyaka 28, biragoye kubyumva. Ikintu mugomba kwibaza ni iki: ese Bucyibaruta yashoboraga kumenya ibyabaye i Kibeho, i Murambi, i Cyanika cyangwa Kaduha? Twe tuzi uko byagenze kubera ko byabaye nyine ariko si byo! Tuzi neza ko habaye umugambi wo gukora Jenoside ugashyirwa mu bikorwa n’abahenzanguni bari ku butegetsi, inyandiko zitandukanye, ubushakashatsi bwa ba Guichaoua , Alison Des Forges n’abandi bwarabitweretse, ariko se wambwira igihe nyacyo cyangwa ukampa ikimenyetso kigaragaza ko Bucyibaruta yari azi uwo mugambi?”

Yakomeje ati “Ntabwo bihagije kuba harabaye ubwicanyi muri Gikongoro ngo wemeze ko Bucyibaruta yagizemo uruhare! ntabwo ari byo! Tuzi ko ba Perefe bose batagize uruhare mu bwicanyi kandi byagaragajwe n’inkiko. Hari Perefe Bagambiki wa Cyangugu wabaye umwere, dufite n’urundi rugero rwa Perefe Uwizeye wa Gitarama! Ikindi twakwibaza ese Bucyibaruta yagize imyitwarire igambiriwe yo gukora Jenoside muri Gikongoro? Icya kabiri hagati ya Mata na Nyakanga 1994 ese Bucyibaruta yari afite ububasha buhamye butari ubwo mu mpapuro bwo kubuza ko Jenoside ikorwa? Ubushinjacyaha bushinja Bucyibaruta kuba yaragiye mu mugambi wa Jenoside. Ni byo habaye imikoranire y’inzego nyinshi kugira ngo Jenoside ikorwe haba ku rwego rw’igihugu cyangwa ku rwego rw’ahantu runaka, ibyo turabyemera twese ariko tugomba kwirinda gushyira abantu bose mu gatebo kamwe (éviter le danger de la généralisation). Hari ba Perefe nibura batatu batagiye mu bwicanyi: hari Perefe wa Butare wanishwe, hari Perefe Bagambiki waburanye akaba umwere, hari Perefe Uwizeye wa Gitarama na we wagizwe umwere n’ubutabera bw’u Rwanda. Ibi birabereka ukuntu généralisation ari ikosa rikomeye, ubwo siniriwe mvuga Bucyibaruta inyuma y’abo batatu.”

Bitandukanye n’indi minsi ubwo Bucyibaruta yakundaga kugaragara asinziriye mu rukiko, ku munsi abamwunganiraga bahaweho ijambo, Bucyibaruta yari maso cyane, akaba yari yaje yambaye ikoti rya kaki, ipantalo y’umukara n’ishati y’ubururu bwerurutse.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nyakanga 2022, Urukiko rwahaye Laurent Bucyibaruta umwanya kugira ngo na we agire icyo avuga kuri uru rubanza, nyuma urukiko rwiherere rufate umwanzuro wa nyuma, rutangaze niba ari umwere, cyangwa se niba ibyaha bimuhama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri ni bamukatire urumukwiye kuko ubundi uwo si yakagombye kuba uri umunti kuko adafite ubumuntu

Niyomugisha phocas yanditse ku itariki ya: 12-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka