Nyamagabe: Bakiriye bate igihano cyahawe Bucyibaruta wahoze ayobora Gikongoro?

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri Nyamagabe baravuga ko batanyuzwe n’igihano uwahoze ayobora Perefegitura ya Gikongoro yakatiwe kuko kidahwanye n’ibyo yakoze, kuko ku bwabo bumvaga yafungwa burundu bitewe n’ibyo yabakoreye.

Ku wa Kabiri tariki 12 Nyakanga 2022, ubwo urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwakatiraga Laurent Bucyibaruta igihano cyo gufungwa imyaka 20 akaba yemerewe kujuririra iki cyemezo mu minsi icumi, abacitse ku icumu rya Jenoside bo muri Gikongoro bahise batangaza ko batanyuzwe n’iki cyemezo kuko kidahwanye n’ibyo yakoze.

Mu majwi y’abacitse ku icumu batandukanye, bagize bati: “Biratubabaje cyane kuko iyi myaka bamuhaye ntabwo ishimishije abacitse ku icumu, yadukoreye ibintu bitubabaza cyane kandi yari afite ububasha bwo kuba yakiza Abatutsi bo muri Gikongoro”.

Undi yagize ati “Ku bwanjye birambabaje, kandi bibabaje n’umuryango munini w’abapfakazi n’impfubyi bo mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, bibabaje n’Igihugu cyacu cyane cyane umuryango mugari uharanira inyungu z’abacitse ku icumu”.

Abandi muri aba baturage bagaragaje ko banenze urukiko rwa rubanda rw’i Paris.

Bati “Ntabwo twishimiye ukuntu urukiko rw’i Paris rwaciye ruriya rubanza ahubwo ruduteye agahinda”.

“Biduteye agahinda kuko twumvaga yafungwa burundu, ntagaruke muri sosiyete y’abantu yahemukiye ngo ajye abajya imbere yidegembya kuko na we ubwe byatuma aticuza ibyaha yakoze”.

Undi yagize ati: “Ni ibintu bidushenguye umutima kuko urukiko rutahaye agaciro amaraso y’abacu yamenetse, ibyo biratubabaje. Hari ubundi buryo iyo imanza ziciwe kuriya abantu bajuririra mu zindi nkiko, na byo bazabirebeho”.

Bucyibaruta yari akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, ndetse n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.
Icyaha kimwe cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside ni cyo cyamuhamye.

Imibare igaragaza ko Abatutsi babarirwa mu bihumbi 100 biciwe mu bice bitandukanye bya Gikongoro, cyane cyane i Murambi ahari ishuri ry’imyuga, kuri Paruwasi ya Kaduha, Paruwasi ya Cyanika, Paruwasi ya Kibeho no ku ishuri rya Marie Merci ry’i Kibeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka