Uwihoreye Jean Bosco (Ndimbati) yagizwe umwere

Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yagizwe umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku cyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka 18 y’ubukure akanamuha ibisindisha.

Uwihoreye Jean Bosco (Ndimbati)
Uwihoreye Jean Bosco (Ndimbati)

Ndimbati mu rubanza yaburanye yemera ko uwo mukobwa babyaranye ariko atari umwana kandi atigeze amunywesha ibisindisha.

Bimwe mu bimenyetso Ndimbati yagaragaje birimo kumushinja ibinyoma, n’ibimenyetso bahimbye nk’ifishi y’ubuzima bw’umwana iriho Intara, Umudugudu n’icyiciro cy’Ubudehe kandi nyamara mu 2002 ibyo bitarabagaho.

Yagaraje kandi ko kuri iyi fishi hariho ko yakingiwe Hepatite B, kandi nyamara iyo ndwara yari itaratangira gukingirwa. Ikindi ni uko igaragaza ko yakingiwe urukingo rwa nyuma mu mwaka wa 2024 bivuze ko uyu mukobwa yaba yarakingiwe ataravuka.

N’ubwo yagaragaje ko hari ibimenyetso Ubushinjacyaha buvuga atari byo, Ndimbati yemera ko uwo mukobwa babyaranye ariko atari umwana kandi atigeze amunywesha ibisindisha.

Ndimbati yasobanuriye urukiko uburyo yasabye uwo mukobwa kudakuramo inda, ahubwo amusezeranya ko umwana uzavuka azamurera, ati “natangiye gufasha uwo mugore kuva akibimbwira.”

Ndimbati yari yasabye urukiko ko rwamurenganura agafungurwa kugira ngo akomeze yirerere abana be, kuko abemera akaba yarabandikishije mu gitabo cy’irangamimerere.

Me Bayisabe wunganiraga Ndimbati yishimiye ubutabera bwahawe umukiriya we kuko byagaragaraga ko ifungwa rye ririmo ibyo yise akagambane.

Ndimbati yari amaze amezi atandatu n’igice afungiwe muri gereza ya Nyarugenge iri mu Murenge wa Mageragere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Nishimiye ifungurwa rya ndimbati Imana imuhe imigisha

nyandwi faustin yanditse ku itariki ya: 9-10-2022  →  Musubize

Twishimiye ifungurwa rya ndimbati rwose

Alice yanditse ku itariki ya: 5-10-2022  →  Musubize

Twishimiye irekurwa rya Nimbati.

Elias yanditse ku itariki ya: 5-10-2022  →  Musubize

Ndimbati wowe musizi warusigiye abanyarwanda irunguka garuka usigure ibisigo byiza warufungannye binezeya abanyarwanda.

Tuyisingize jackson yanditse ku itariki ya: 3-10-2022  →  Musubize

Nigitangazayee!
Nkimara kumva iyinkuru ya ndimbati ko yafunguwe numvise nsabwe nibyishimbo bitagira ukobingana
Imana nishimwe.

Uwizeyimana yanditse ku itariki ya: 30-09-2022  →  Musubize

Ibi twese turabishimye tunashima ubutabera bw,urwanda. ahubwo nkibaza niba uyu mubyeyi ntagihano yahabwa nyuma yo kuboneka ko yari aroshye ndimbati mumwobo.

Kuradusenge elias yanditse ku itariki ya: 30-09-2022  →  Musubize

Natwe twishimiye ifungurwa rya ndimbati

albert yanditse ku itariki ya: 30-09-2022  →  Musubize

Kuba Ndimbati yagizwe umwere ni byiza cyane. Ariko ibi byongeye gushimangira ko ubushinjacyaha bukigendera ku marangamutima bukuzuza abantu muri gereza kandi atari ngombwa. Ibimenyetso urukiko rwashingiyeho byagombye kuba byarasesenguwe na mbere,umuntu ntafungirwe ubusa amezi angahe yose!

Eugene yanditse ku itariki ya: 30-09-2022  →  Musubize

Ibi nibyiza ubutabera buba bwakoze akazi kabwo gusa ntitwirengagize ko gusambanya abana bikiriho nagaruke muri society nyarwanda

Uwamahoro yanditse ku itariki ya: 29-09-2022  →  Musubize

gusa ngewe ncimye imana,kubona ndimbati afunguwe, byarambabaje cyane

Niyomugabo claude,kanunga yanditse ku itariki ya: 29-09-2022  →  Musubize

Nibyo Koko twishimiye irekurwa rya Ndimbati noguhabwa ubutabera kubaburana ntawurenganyijwe.

NIYIGENA Eric yanditse ku itariki ya: 29-09-2022  →  Musubize

Byiza cyane ndimbati welcome muri Filmed nyarwanda Especially Papa Sava

Jado yanditse ku itariki ya: 30-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka