Imfungwa 1803 zafunguwe by’agateganyo

Imfungwa 1803 zafunguwe by’agateganyo ni izari zifungiwe ibyaha byiganjemo iby’ubujura, gukubita no gukomeretsa.

Ni umwe mu myanzuro yemejwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Nzeri 2022, iyobowe n’umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame.

Iteka rifungura by’agateganyo izi mfungwa ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubutabera, rishyirwaho Umukono na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel. Ryasohotse ku wa Gatanu tariki 9 Nzeri 2022 rigaragaza ko abemerewe gufungurwa by’agateganyo ari abantu bari bafungiye mu magereza atandukanye hirya no hino mu Rwanda bari barahamijwe ibyaha bitandukanye bakaba barimo abari bagiye kurangiza ibihano byabo.

Urutonde rw’imfungwa zahawe imbabazi rwashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubutabera rugaragaza ko muri Gereza ya Nyarugenge abafunguwe by’agateganyo ari 148, Rusizi ni 123, Gicumbi ni 105, Huye hafunguwe abantu 395, Rwamagana hafungurwa 287, Rubavu ni 291 naho Muhanga ni 211, abandi bafunguwe by’agateganyo ni 75 bo muri Gereza ya Bugesera, muri Nyanza ni 58, Musanze 48, Ngoma ni abagore 29, Nyamagabe ni 22 naho Nyagatare ni 11.

Abafunguwe by’agateganyo bari bakurikiranyweho ibyaha byo kwiba hakoreshejwe ubwambuzi bushukana, ubwambuzi bukoresheje amaboko, ubujura buciye icyuho, n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, guhoza ku nkeke, no gukuramo inda.

Izi mfungwa zahawe imbabazi hagendewe ku myitwarire yagiye iziranga mu gihe cyose bari muri gereza, bamwe muri bo bakaba bari bagiye no kurangiza ibihano byabo.

N’ubwo bahawe imbabazi, bashyiriweho ibyo bagomba kubahiriza igihe bazaba bageze mu buzima busanzwe.

Muri byo harimo:

1 º kwiyereka umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze rw’aho aba, aho Ubushinjacyaha bukorera no kumumenyesha Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere by’aho aba, mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) kuva iri teka ritangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda;

2 º Kwitaba umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rw’aho aba, aho Ubushinjacyaha bukorera, inshuro imwe (1) mu kwezi ku munsi wagenwe n’umushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze;

3 º Gusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze uruhushya igihe cyose ashatse kujya mu mahanga. Iyo hari imbogamizi zituma ibivugwa mu gace ka 1° n’aka 2° tw’igika cya mbere cy’iyi ngingo bidashobora kubahirizwa, uwafunguwe by’agateganyo, yifashishije ikoranabuhanga mu itumanaho, yoherereza umushinjacyaha wo ku rwego rw’ibanze rw’aho atuye ubutumwa amumenyesha aho aherereye n’impamvu atashoboye kumwiyereka. Uwafunguwe by’agateganyo kandi yiyereka ubuyobozi bw’Umudugudu atuyemo bukabikorera raporo ishyikirizwa umushinjacyaha wo ku rwego rw’ibanze rw’aho atuye igihe izo mbogamizi zavuyeho. Ibyo ufunguwe by’agateganyo agomba kubahiriza bivugwa mu gika cya mbere n’icya 2 by’iyi ngingo birangirana n’igihe cy’igifungo yari asigaje kugira ngo arangize igihano.

Uwafunguwe by’agateganyo kandi ashobora kwamburwa ayo mahirwe mu gihe akoze ikindi cyaha, cyangwa mu gihe atitwaye neza ku buryo bugaragara; cyangwa mu gihe atubahirije kimwe mu byategetswe muri iri teka. Mu gihe byihutirwa, Ubushinjacyaha bushobora gufata uwakatiwe wafunguwe by’agateganyo, bugahita bubimenyesha Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano. Uwambuwe ubwo burenganzira afungwa igice cy’igihano cy’igifungo yari asigaje igihe yahabwaga ifungurwa ry’agateganyo. Kurangiza icyo gihano cy’igifungo bitangira kubarwa uhereye ku munsi yamburiweho ifungurwa ry’agateganyo. Icyakora, mu kubara icyo gihe cy’igifungo ntihitabwa ku gihe uwakatiwe yihungishije ubwe igihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyiza ko rwose abavandimwe imbabazi za nyakubahwa perezida Paul kagame zibageraho ariko ibyaha by,ubujura byariyongeye bazakaze n,ibihano Uzi kubyuka ugasanga bakwibye inka ibura ukwezi ngo ibyare ihene bakajyana ubujura bwo bifite intera iri hejuru cyane ibisambo turanabifungisha bikagutanga murugo rwose bihanire kureka twiyubakire igihugu gitemba amata n,ubuki murakoze

Ngendahimana alfred yanditse ku itariki ya: 12-09-2022  →  Musubize

Nibyiza ko rwose abavandimwe imbabazi za nyakubahwa perezida Paul kagame zibageraho ariko ibyaha by,ubujura byariyongeye bazakaze n,ibihano Uzi kubyuka ugasanga bakwibye inka ibura ukwezi ngo ibyare ihene bakajyana ubujura bwo bifite intera iri hejuru cyane ibisambo turanabifungisha bikagutanga murugo rwose bihanire kureka twiyubakire igihugu gitemba amata n,ubuki murakoze

Ngendahimana alfred yanditse ku itariki ya: 12-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka