Edouard Bamporiki yatangiye kuburana ku cyaha cyo gusaba no kwakira indonke

Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, tariki ya 16 Nzeri 2022 kugira ngo atangire kuburanishwa ku cyaha cyo gusaba no kwakira indonke ashinjwa.

Edouard Bamporiki
Edouard Bamporiki

Bamporiki ageze mu rukiko ntiyabashije kuburana kuko nta mwunganizi mu mategeko yari afite, asaba ko kuburana bisubikwa, umwunganira akabanza akaboneka.

Ati “Nyakubahwa Perezida w’urukiko mfite imbogamizi z’uko nta mwunganizi mfite kuko uyu munsi mu rugaga rw’abavoka hari kuba amatora, unyunganira ntabwo yabonetse kuko yitabiriye na we ayo matora”.

Icyifuzo cya Bamporiki cyahawe ishingiro, urubanza ruhita rusubikwa umucamanza avuga ko urubanza rwimuriwe tariki ya 21 Nzeri 2022.

Mu Rukiko i Nyamirambo, Edouard Bamporiki yahageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu yambaye imyenda isanzwe, impantaro n’ikoti n’ishati y’umweru imbere y’ikoti.

Yahageze ameze nk’uwihishe itangazamakuru ndetse n’uburyo yasohotse mu Rukiko ntibusanzwe kuko yanyuze mu muryango w’icyumba cy’abacamanza, uhingukira mu biro byabo.

Bamporiki Edouard akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke.
Yahagaritswe mu mirimo ye muri Gicurasi 2022 ahita atangira gukorwaho iperereza, ategekwa kutarenga imbibi z’urugo rwe. Dosiye ya Bamporiki yashyikirijwe Ubushinjacyaha tariki ya 7 Nyakanga 2022.

Tariki 5 Gicurasi 2022, nibwo hasohotse itangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yahagaritse ku mirimo uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki.

Iryo tangazo ryagiraga riti “Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116. None ku wa 5 Gicurasi 2022, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yahagaritse ku mirimo Bwana Bamporiki Edouard, wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho”.

Icyo gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko Edouard Bamporiki akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo, gusa iperereza ku byaha akurikiranyweho rikaba ryari rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.

Bimaze gutangazwa ko yahagaritswe ku mirimo ye, Bamporiki yanditse ubutumwa kuri Twitter, asaba imbabazi Umukuru w’Igihugu, anemera ko yakiriye indonke. Yagize ati "Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye."

Umwe mu bahise basubiza kuri ubwo butumwa witwa Yumva Jean Paul, yagize ati “Imbabazi z’Uwiteka n’abo yahaye ubutware zikubeho kandi ntukongere gukora ibisa bityo ukundi!”

Perezida Kagame yahise akomoza ku butumwa bwa Yumva, ko ibyo avuga byumvikana ariko Bamporiki amaze gusaba imbabazi inshuro nyinshi.

Ati “Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro, kutongera gukora ibisa nk’ibyo yakoze bibi. Bitari uguhora mu bibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari n’abandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko no kucyirinda birashoboka. Guhanwa na byo birafasha.”

Edouard Bamporiki yasabye ko ataburanishwa adafite umwunganira
Edouard Bamporiki yasabye ko ataburanishwa adafite umwunganira

Icyaha Bamporiki aregwa cyo gusaba no kwakira indonke, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya kane y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Iteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Bamporiki bazamubabarire kuko no kwirirwa murigo atagira aho ajya naryo nisomo

Dapu yanditse ku itariki ya: 17-10-2022  →  Musubize

Nibyokoko
Nahanwe!
Ariko bashyiremo nimbabazi
Kereka yarabigize akamenyero.
Mwisi natwe tuhora mumakosa imbere yamaso yimana ariko ikayirengagiza ikatubabarira.

Uwizeyimana yanditse ku itariki ya: 21-09-2022  →  Musubize

Uwatamiye u Rwanda ntatamira ruswa

Munyaneza yanditse ku itariki ya: 16-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka