Rubavu: Umuturage akurikiranyweho kwica umuntu muri Jenoside

Umuturage witwa Baharakwibuye Jean yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha akaba akurikiranyweho kwica umuntu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Baharakwibuye Jean ni umugabo wa Nyiraneza Espérance wari umuyobozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rugerero akohereza umukozi utekera abanyeshuri ku ishuri guhagararira ubuyobozi mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuri Groupe Scolaire Nkama mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu.

Nyuma yo gusezererwa ku kazi kwa Nyiraneza Espérance ndetse agakurikiranwa n’ubutabera ku cyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, umugabo we Baharakwibuye Jean akurikiranyweho kwica Umututsi muri Jenoside akoresheje imbunda yari atunze mu Kagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Busasamana hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Congo, ahari harashyizwe bariyeri itangira Abatutsi bahungaga Jenoside.

Perezida wa Ibuka, Egide Nkuranga, yabwiye Kigali Today ko abantu badakwiye gutungurwa no kuba hari abantu batabwa muri yombi kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi batarigeze bashinjwa muri Gacaca cyangwa ngo batangweho amakuru.

Yagize ati: "Abakoze Jenoside bari benshi ni yo mpamvu bishe abantu benshi mu gihe gito, kandi Leta y’Abatabazi imaze gutsindwa hari abafashwe baraburanishwa ariko hari abataramenyekanye kubera gutinywa cyangwa bakoresheje amafaranga ntibatangwaho amakuru, hari n’abafite imbaraga bakoresha bituma badatangwaho amakuru."

Nkuranga Egide avuga ko Baharakwibuye Jean na we atatanzweho amakuru kubera ko yari yifashije kandi aziranye n’abayobozi bigatuma abaturage batamutangaho amakuru.

Nkuranga yagize ati "Uriya mugabo yagize uruhare mu kwica umusaza Sebunyoni warimo ahungira muri Zaïre muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yaje kubonwa n’umugore amuvugiriza induru ko abonye inyenzi, maze abarimo Baharakwibuye wari ufite imbunda ari kuri bariyeri bamujyana ahantu bamuryamisha hasi amurasa amasasu ariko umusaza ntiyapfa, Sebunyoni bamukubise ubuhiri buriho imisumari nabwo ntiyapfa kugeza ubwo bamuhambye ari muzima. Gusa kubera ko hariya batuye nta Batutsi bari bahatuye, abicwaga babaga bavuye inzira za kure bahunga. Hari amakuru ataragiye amenyekana harimo n’ay’uriya."

Nkuranga yabwiye Kigali Today ko iperereza ryimbitse ririmo gukorwa kuri Baharakwibuye ubu watawe muri yombi.

Ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Rubavu bwatangaje ko Baharakwibuye usanzwe atuye mu Murenge wa Rubavu yimutse aho yari atuye mu Murenge wa Busasamana, kandi hafi y’urugo rwe mu Murenge wa Busasamana hakaba haragiye haboneka imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntawundi warigutinyuka gukora nkibyakozwe numugore hatari impamvu icyo gihe naravuze nti bakurikirane uriya mugore niba ntayindi mpamvu ibiri inyuma agomba kuba arwaye mumutwe bazapime barebe nongera gusaba kubaza nuwutumye we kugiti ke ukuntu yabonye gusezeranya abageni alicyo cyari gikomeye kurusha kwibuka abatutsi bishwe buriya ingengabitekerezo niyo wakwigisha ute umuntu yaritsemo ninko kuvomera muntonga ibi bizajya bibereka uko mugomba kwitwara ntakwibeshya ngo abantu barahindutse abicanyise barahinduka!!abazima nabari bazima nubundi bariya bali bafite impamvu wajya kwibuka abo wishe cyangwa bishwe numugabo gute!amaraso yumuntu ntahera niyo wakwihisha akundaho mpaka

l8 yanditse ku itariki ya: 24-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka