Kabuga Félicien azajya aburanishwa amasaha make mu cyumweru

Urubanza rwa Kabuga Félicien ruteganyijwe guhera kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri 2022, ruzajya ruba ku wa Kabiri, ku wa Gatatu, no ku wa Kane kandi rube amasaha abiri gusa buri munsi.

Ku wa Gatatu tariki 28 Nzeri 2022, mu Rwanda habaye amahugurwa y’abanyamakuru bandika ku nkuru z’ubutabera, aho basobanurirwaga ku rubanza rwa Kabuga Félicien, rwatangiye kuri uyu wa Kane.

Kabuga Félicien
Kabuga Félicien

Bamwe mu banyamakuru bandika inkuru z’ubutabera bari muri aya mahugurwa batangaje ko kuba urubanza rwa Kabuga Félicien rugiye gukurikiranwa ari byiza ariko bagaragaza n’imbogamizi kuri urwo rubanza. Bati: “Urubanza rwa Kabuga Félicien, rutandukanye n’izindi manza zabanje ku byaha byashinjwaga abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko izo manza zajyaga zibera mu rukiko rwa rubanda kuko habaga harimo abaturage n’abacamanza, naho urubanza rwa Kabuga ruzaburanishwa n’abacamanza batatu gusa babigize umwuga. Ni byiza kuba agiye kuburanishwa kugira ngo habeho ubutabera ku Banyarwanda bakorewe Jenoside. Gusa kuba Kabuga akuze cyane, afite ibibazo by’ubuzima bihuzwa n’igihe amasaha urubanza ruzajya rubera, ibi bizatuma urubanza rutinda kandi nyamara iyo ubutabera butinze ntibuba bukitwa ubutabera”.

Umunyamakuru ukora inkuru z’ubutabera witwa Francine Saro, wigeze no kujya mu mahanga gukurikirana urubanza rw’umwe mu bagize uruhare muri Jenoside, avuga ko hazaba imbogamizi kuri uru rubanza. Ati: “Bishobora kugorana kumenya amakuru ako kanya, kuko ubusanzwe iyo habaga urubanza nk’uru habaga umunyamakuru woherejweyo ku buryo afasha abanyamakuru bagenzi be basigaye hano mu Rwanda gukurikirana urubanza uko ruri kugenda buri munsi. Ikindi kuba tutazi igihe urubanza ruzarangirira ni imbogamizi ubwabyo”.

Umuyobozi mu muryango ‘RCN Justice & Démocratie’ ushinzwe ishami rifasha Abanyarwanda kumenya amakuru ku manza za Jenoside yakorewe Abatutsi zibera mu bindi bihugu, Givens Ntampuhwe, avuga ko kuba kuri uru rubanza nta munyamakuru uturutse mu Rwanda woherejweyo, bishobora kuba imbogamizi ku kumenya amakuru, ndetse akomoza no kucyo Abanyarwanda bakwiye kwitega muri uru rubanza.

Ati: “Ubusanzwe twoherezaga umunyamakuru muri buri rubanza ariko icyatumye tutohereza umunyamakuru byatewe n’uko tutazi igihe nyacyo urubanza ruzamara ndetse turahamya ko rushobora gutinda kuko ruzajya ruba amasaha abiri buri munsi kandi rube iminsi itatu gusa mu cyumweru. Ubu twashatse abanyeshuri biga amategeko aho bazajya bakurikirana urubanza igihe rwabaye babiduhe natwe tubihe abanyamakuru, birumvikana bizagorana kuba tudafite umuntu uduha amakuru mu buryo bwako kanya.”

Ntampuhwe Givens
Ntampuhwe Givens

Ntampuhwe avuga ko uru rubanza rwa Kabuga Félicien rutandukanye n’izindi manza cyane cyane mu miterere yarwo. Ati: “Hari umwihariko kuri uru rubanza kuko aho azaburanira nta n’ubwo hitwa urukiko ahubwo ni urwego rwagenewe kurangiza imirimo yasigaye itarangiye, nyuma y’uko TPIR rufunze, ikindi ni uko aribwo bwa mbere uru rwego rugiye kuburanisha mu mizi”.

Ntampuhwe yemeza ko n’ubwo bibangamye ariko ngo kuba Kabuga akuze ndetse n’impamvu z’uburwayi ari byo byatumye urubanza rushyirwa mu gihe gito ndetse n’iminsi mike mu cyumweru kugira ngo abashe kujya arwitabira imbonankubone ndetse abaganga babashe no gukurikirana ubuzima bwe.

Perezida w’Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Egide Nkuranga, ubwo yari mu kiganiro kuri KT Radio, tariki 16 Nzeri 2022 yari yatangaje ko itinda ry’urubanza rwa Kabuga Félicien hagendewe ku mpamvu zikunze gutangwa n’ababurana ku bijyanye n’ubuzima bwabo cyangwa se izabukuru akenshi abari ugutekinika kugira ngo bazapfe ari abere. Ati:” usibye kwibutsa cyane ngo urubanza rube, ariko ubundi umujyo ni ugutinza urubanza hitwajwe uburwayi, izabukuru kugira ngo azasaze adakatiwe byitwe ko apfuye ari umwere, ibyenda gusa nka bamwe mu bacamanza bakigendera kuri Politike y’Ubufaransa yo ha mbere”.

Kabuga Félicien wafatiwe Asniere-sur-seine, muri Gicurasi 2020, akurikiranyweho ibyaha bitandatu, birimo kuba icyitso muri Jenoside, guhamagarira abantu ku mugaragaro ku buryo butaziguye gukora jenoside, ubwinjiracyaha muri jenoside, gutoteza no kurimbura, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Ibyo byaha bimwe bivugwa ko Kabuga yabikoze mu bufasha yahaye Interahamwe zitorezaga iwe ndetse akaziha agahimbazamusyi, zikaza no kumwitirirwa aho zishe abantu, nka Kimironko, Muhima, Rugando, Gikondo mu mujyi wa Kigali, bikavugwa ko yagize uruhare mu kwica Abatutsi biciwe muri Perefegitura ya Kibuye muri Rutsiro na Bisesero, ndetse no mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, urugero nko kuri Sitade Umuganda na Hotel Merdien.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka