Abarokotse Jenoside barasaba ko urubanza rwa Padiri Munyeshyaka rusubukurwa

Nyuma y’irangizwa ry’urubanza rwa Laurent Bucyibaruta wahamwe n’ibyaha bya Jenoside mu rukiko rwo mu Bufaransa, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barasaba ubutabera bw’u Bufaransa kubyutsa urubanza rwa Wenceslas Munyeshyaka, wari umupadiri wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Padiri Wenceslas Munyeshyaka
Padiri Wenceslas Munyeshyaka

Imanza za Munyeshyaka, wari padiri mukuru wa Paruwase y’Umuryango Mutagatifu mu 1994 n’urwa Bucyibaruta, zagejejwe mu butabera bw’u Bufaransa muri 2005 bikozwe n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), rwaje gufunga imiryango nyuma yaho.

Nyuma y’imyaka 17 ariko, ni bwo Bucyibaruta yagejejwe imbere y’urukiko, urubanza rwe rwarangiye mu cyumweru gishize akatirwa imyaka 20 y’igifungo ku itariki 12 Nyakanga 2022.

Bucyibaruta na Munyeshyaka bafatiwe mu Bufaransa muri Kanama 2005, hashize amezi atanu urukiko rwa ICTR rwohereza imanza zabo i Paris, kubera ko urwo rukiko rwari rurimo gusoza imirimo yarwo.

Dosiye ICTR yohereje i Paris yashinjaga Munyeshyaka ibyaha bya Jenoside, gufata ku ngufu, gutsemba no guhotora, nk’ibyaha byibasira inyoko muntu, ariko nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi wa IBUKA bwana Egide Nkuranga, Munyeshyaka yakomeje gukwepa ubutabera kubera gukingirwa ikibaba igihe kirekire na Kiliziya Gatolika, yumvaga ko kumushyira mu majwi ari ko gushyira mu majwi kiliziya.

Muri 2021 Munyeshyaka yambuwe ububasha bwo gusubira mu mirimo ya kiliziya nyuma yo gusanga yaragiranye umubano utemewe n’umugore bakanabyarana, ibi bikaba bivuze ko ashobora no gutakaza uburenganzira bwo kurengerwa na kiliziya nk’uko Perezida wa IBUKA abisobanura.

Nkuranga akomeza avuga ko impamvu za politiki nta kabuza, zagize icyo zihindura ku butabera bw’u Bufaransa, ari yo mpamvu ubona icyo gihugu cyaravuguruye imigendekere y’imanza zifitanye isano na Jenoside nyuma y’uko umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda uzahutse.

Nkuranga ati: “Reba nka Félicien Kabuga watawe muri yombi na Laurent Bucyibaruta umaze gukatirwa. Turizera ko na Munyeshyaka azajyanwa mu rukiko kuko hari ibimenyetso bihagije bimushinja.”

Mu gihe cya Jenoside, Abatutsi babarirwa mu bihumbi bahungiye kuri Kiliziya ya Sainte Famille, ariko benshi muri bo abicanyi barahabavanye bajya kubicira ahandi, abandi bicirwa imbere ya kiliziya.

Abatangabuhamya bemeza ko hagati y’itariki 8 Mata n’icyumweru cya mbere cya Nyakanga 1994, Munyeshyaka yitabiriye inama nyinshi zaberega kuri Sainte Famille no ku rusengero rwa Saint-Paul zateguraga kwica Abatutsi ari kumwe n’uwahoze ari Perefe wa Kigali, Col Tharcisse Renzaho, Maj. Gen. Laurent Munyakazi n’abandi bari mu buyobozi bw’ibanze barimo Odette Nyirabagenzi, Angeline Mukandutiye, abasirikare n’interahamwe.

Munyeshyaka witwazaga imbunda nto mu gihe cya Jenoside nk’uko bigaragara ku mafoto atandukanye, anashinjwa by’umwihariko gusambanya ku gahato abagore n’abakobwa bari bahungiye ku kiliziya.

Abarokotse Jenoside barimo Jean Baptiste Mbarushimana uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Muhima, bifuza ko Munyeshyaka agarurwa mu Rwanda akaburanira aho yakoreye ibyaha.

Mbarushimana avuga ko Munyeshyaka yasambanyije abakobwa benshi ku gahato, ababashije kumunanira arabatanga barabica, barimo nyakwigendera Hyacinthe Lwanga na Alice Marie-Josephine Muteteri.

Muri 2015, urukiko rwo mu Bufaransa rwanzuye ko Munyeshyaka atagombaga kuburanishwa ibyaha byose ashinjwa, kubera ko ngo ibimenyetso byatangwaga byari bya ntabyo.

Imiryango itandukanye ikorera mu Bufaransa irimo CPCR (Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda) yajuririye icyo cyemezo mu rukiko rw’i Paris ariko rukomeza gusubika urubanza.

Muri 2006, Urukiko rwa Gisirikare rw’u Rwanda rwakatiye padiri Munyeshyaka igifungo cya burundu adahari, mu rubanza yaregwagamo hamwe na Maj. Gen. Laurent Munyakazi nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kwica Abatutsi babarirwa mu magana bari bahungiye ku kiliziya mu gihe cya Jenoside.

Wenceslas Munyeshyaka ni we warobanuraga Abatutsi bari bahungiye ku kiliziya akabashyikiriza Munyakazi ngo bajye kwicwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Tekereza ko yasomaga Misa yambaye imbunda ya Pistol ku itako.Amadini yagize uruhare rukomeye cyane muli genocide.Hali idini rikomeye ryatanze umusanzu wo gushinga RTLM.Muli rusange,abantu bateguye genocide bali abantu bitwaga abakristu,ndetse n’interahamwe hafi ya zose zitwaga abakristu.Kuva amadini yagera mu Rwanda muli 1900,nta mbuto nziza watanze.Muli 1994,Abayobozi b’igihugu bose,bitwaga abakristu.Iyo nibuze 20% muli bo baba abakristu b’ukuli,nta genocide yali kuba.Amadini yaratsinzwe.

gasana yanditse ku itariki ya: 13-07-2022  →  Musubize

Iyo dini uvuga yatanze umusanzu wo gushinga RTLM turayizi twese.Ni ADEPR.List y’abashinze iyo radio irahali.

kirenga yanditse ku itariki ya: 13-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka