Ubushinjacyaha bwasabiye Ndimbati gufungwa imyaka 25

Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yasabiwe gufungwa imyaka 25, ku cyaha akurikiranyweho cyo kunywesha umwana inzoga no kumusambanya, nk’uko Ubushinjacyaha bwabisobanuye.

Ndimbati yasabiwe gufungwa imyaka 25
Ndimbati yasabiwe gufungwa imyaka 25

Ndimbati yongeye kwitaba urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022, aburanishwa mu mizi.

Urubanza rwa Ndimbati rwaburanishijwe hakoreshejwe ikoranabuhanga, kuko ntabwo yageze ku rukiko ngo aburane imbonankubone.

Iki ikirego Ubugenzacyaha bwacyakiriye tariki 9 Werurwe 2021, gitanzwe na Kabahizi Fridaus wareze avuga ko Ndimbati yamusambanyije yamuhaye ibisindisha, anamutera inda akabyara abana babiri b’impanga.

Uyu Kabahizi mu kirego cye yavuze uburyo yamenyanye na Ndimbati, ko byaturutse ku musore witwa Valens wakoraga amafirimi bari bacumbitse mu gipangu kimwe, ngo yamusabye ko yamufasha na we akinjira mu mwuga wo gukina filime.

Ubushinjacyaha bugendeye ku makuru Kabahizi Fridaus yatanze, avuga ko mu 2019 ubwo yakoraga akazi ko mu rugo yaje kumenyana na Ndimbati, biturutse kuri uwo musore yazaga kureba mu gipangu aho yabaga, aza gusaba Ndimbati ko yamufasha akamwinjiza mu gukina Filime, arabyemera anamuha nimero za telefoni ngo azamuhamagare.

Umushinjacyaha yagaragaje ko Uwihoreye yaje guhura n’uwo mukobwa afite inzoga yitwa Amarula, akamubeshya ko atari inzoga ahubwo ari amata avanze na Shokora (chocolat), nyuma yo kuyimunywesha ngo yahise asinda ibyakurikiyeho ntiyabimenya, ariko yisanga aryamanye na Ndimbati.

Umushinjacyaha yagaragaje ko icyemezo cy’amavuko cya Kabahizi kigaragaraza ko yavutse muri Kamena 2002.

Yavuze ko kwandikisha abana mu mazina atari aya Ndimbati, byaturutse kuri Kabahizi washakaga kutamuvuga kugira ngo adafungwa kuko yari yarabimusabye, kandi nabivuga azamugirira nabi.

Umushinjacyaha yemeje ko habayeho gusambanya umwana nk’uko urwego rubifitiye ububasha rwabigaragaje.

Ubushinjacyaha bwasabiye Ndimbati gufungwa imyaka 25 kubera ko ibimenyetso byerekana ko yasambanyije umwana utaruzuza imyaka y’ubukure (18) iteganywa n’itegeko.

Me Bayisabe Irene wunganira Ndimbati mu mategeko, yagaragaje ko ubushinjacyaha bwirengajije ibimenyetso Uwihoreye yatanze birimo itariki baryamaniyeho n’uyu mukobwa umurega, kimwe n’itariki y’amavuko ye.

Ati “Ndemeranya n’ubushinjacyaha ko uyu mukobwa yabyaye abana babiri ba Uwihoreye Jean Bosco”.

umukinnyi wa filimi uzwi nka Mama Sava na we yari yari mu rubanza
umukinnyi wa filimi uzwi nka Mama Sava na we yari yari mu rubanza

Me Bayisabe yavuze ko ubwo Ndimbati yatangiraga kuregwa habuze amakuru nyayo y’igihe uyu mukobwa yaba yaravukiye.

Yagaragaje ko kuba uyu mukobwa akimara kubyara yarahise yandikisha abana ku wundi mugabo, nyamara Ndimbati akabemera bigaragaza umutima wo kurera abana be.

Ku birebana no gusindisha umuntu yavuze ko nta bimenyetso Ubushinjacyaha bushingiraho, kuko butagaragaza uko uyu mukobwa yari yasindishijwe n’ikigero byariho.

Yavuze ko ntacyo bavuga ku bihano kuko uyu Uwihoreye uzwi nka Ndimbati usabirwa imyaka 25 y’igifungo, nta bimenyetso bifatika byerekana ko uwo babyaranye yari atarageza imyaka kuko n’ibyatanzwe bivuguruzanya ku matariki.

Ndimbati yahawe umwanya wo kwisobanura ku byo aregwa, atangira avuga ko kuba Ubushinjacyaha bwirengagiza ko ibintu byose ari kumugambanira bikozwe n’umunyamakuru washutse Kabahizi ko azamuvuganira, akamuha amafaranga menshi yo kurera abana babyaranye agera muri miliyoni 5Frw, agakodesherezwa n’inzu y’ibuhumbi 300 Frw n’umukozi.

Uyu munyamakuru ngo yaje guhamagara Ndimbati amumenyesha ko natamuha miliyoni 2Frw azamushyira hanze ngo undi arabyanga.

Bimwe mu bimenyetso Ndimbati yagaragaje birimo kumushinja ibinyoma, n’ibimenyetso bahimbye nk’ifishi y’ubuzima bw’umwana iriho Intara, Umudugudu n’icyiciro cy’Ubudehe kandi nyamara mu 2002 ibyo bitarabagaho.

Yagaraje kandi ko kuri iyi fishi hariho ko yakingiwe Hepatite B, kandi nyamara iyo ndwara yari itaratangira gukingirwa. Ikindi ni uko igaragaza ko yakingiwe urukingo rwa nyuma mu mwaka wa 2024 bivuze ko uyu mukobwa yaba yarakingiwe ataravuka.

N’ubwo yagaragaje ko hari ibimenyetso ubushinjacyaha buvuga atari byo, Ndimbati yemera ko uwo mukobwa babyaranye ariko atari umwana kandi atigeze amunywesha ibisindisha.

Ati “Ndabyemera ko twaryamanye hari ku itariki ya 2 Mutarama 2020, ntabwo nemera ibyo ubushinjacyaha buvuga ko hari ku itariki ya 24 Ukoboza 2019”.

Ndimbati yasobanuriye urukiko uburyo yasabye uwo mukobwa kudakuramo inda, ahubwo amusezeranya ko umwana uzavuka azamurera, ati “natangiye gufasha uwo mugore kuva akibimbwira.”

Ndimbati yasabye urukiko ko rwamurenganura agafungurwa kugira ngo akomeze yirerere abana be, kuko abemera akaba yarabandikishije mu gitabo cy’irangamimerere.

Umukinnyi wa filime uzwi nka Digidigi na we yari yaje kumva urubanza rwa Ndimbati
Umukinnyi wa filime uzwi nka Digidigi na we yari yaje kumva urubanza rwa Ndimbati

Abanyamategeko babiri bunganiraga umubyeyi wa Kabahizi ariwe Nsabimana Faustin, basabaga ko mu gihe icyaha cyaba gihamye Ndimbati yazishyura amafaranga angana na miliyoni 30.

Me Bayisabe wunganiraga Ndimbati yagaragaje ko kuba umuryango wa Kabahizi usabira uyu mukobwa indishyi, bikwiye gusuzumwa kuko uyu Kabahizi kuri ubu yujuje imyaka y’ubukure.

Ati “Aba banyamategeko baregera indishyi bakavanywe mu rubanza kuko uwo bahagarariye kuri ubu yakabaye ari Kabahizi kandi yujuje imyaka y’ubukure, aho kuba ikirego cyaratanzwe n’umuryango we”.

Perezida w’Iburanisha yavuze ko iki kibazo ku ndishyi zisabwa Ndimbati kizasuzumwa nyuma.

Nyuma yo kumva impande zombi, Perezida w’Iburanisha yapfundikiye urubanza yemeza ko ruzasomwa tariki ya 29 Nzeri 2022 saa Cyenda z’amanywa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Oooooh,mubyukuri hano igisigaye kuri Ndimbati nikimwe , hasigaye imbaraga zirenganura za nyakubahwa perezida wa ripaburika Paul Kagame, niwe mugabo wenyine mu Rwanda tuzi Uzi kureba ibintu akamenya aho bipfira akarenganura bigakorwa , none se dushize mugaciro uriya mugore babyaranye na ndimbati mubyukuri abaye iki ? Biriya bintu twumva bivugwa ko uwo mugore yagiye guhinduza irangamuntu ye ngo bakunde bafinge ndimbati nibyo Koko ? Ese ndimbati wemeye rugikubita kureberera abana yakoze nabi ? Ese mubyukuri uriya mugore nkuko mumubona uvuga ko bamunywesheje inzoga akumva yafungisha umugabo we babyaranye suguhemukira nanone ruriya rubyaro Koko ? Oya umugore ntacyo abaye nagato , afite ubuzima bwiza , uriya musaza warugeze muzabukuru ndimbati ntacyaha kirenze yakoze , iriya myaka 25 bashaka kumufunga kiriya gifungo gifungwa yenda abagize banabi bigihugu nkinyeshyamba , ndimbati Koko bamubabariye agasubira mubuzima busanzwe bakarera abana babo bagakura neza , ndimbati ko ntamutima mubi yifurizaga uriya mugore we ra, umusaza washimishaga abanyarwanda twese nomubinamico bye Koko bamuretse ko ntabirenze .

John Kennedy yanditse ku itariki ya: 13-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka