RIB yafunze ukekwaho kubeshya Umukuru w’Igihugu

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Muhizi Anatole, ukekwaho kubeshya Perezida wa Repubulika ubwo yari mu ruzinduko mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, akaba yaramubwiye ko yariganyijwe inzu ye.

Muhizi Anatole
Muhizi Anatole

Muhizi akurikiranyweho icyaha cyo gutesha agaciro icyemezo cy’inzego z’ubutabera no gukekwaho gukoresha inyandiko mpimbano, ibyaha biteganywa kandi bihanwa n’ingingo za 262 na 276 z’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uyu Muhizi Anatole, yabeshye ko yimwe ibyangombwa by’ubutaka birimo inzu iherereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, kandi ahubwo ari we wanze kuva mu nzu nk’uko byemejwe n’Urukiko, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera.

Muhizi yari yaregeye Perezida wa Repubulika Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), igihe yari mu gikorwa cyo gusura abaturage mu Karere ka Nyamasheke ku itariki ya 27 Kanama 2022, avuga ko BNR yamwambuye umutungo we ugizwe n’inzu yari yaraguze n’uwahoze ari umukozi wa BNR witwa Rutagengwa Jean Leon muri 2015, ngo yabikoze nyuma yo kubaza muri RDB bakamubwira ko iyo nzu itari ingwate ya Banki.

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira agira ati “Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko Muhizi yabeshye, ahubwo yanze kuva mu nzu nyuma yo gutsindwa urubanza agategekwa n’Urukiko kuva muri iyo nzu. Iperereza rigaragaza nanone ko iyo nzu yari yaratanzwe nk’ingwate y’umwenda wa miliyoni 31Frw, Rutagengwa Jean Leon yari yarafashe muri BNR”.

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira
Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira

RIB ikomeza igaragaza ko BNR yaje kwandikira ibiro bishinzwe ubutaka ibasaba gushyiraho itambamira kuri iyo nzu, nyuma yo gutsinda urubanza rwo gukoresha inyandiko mpimbano yaregagamo Rutagengwa.

Muhizi avuga ko mu gushaka ibyangombwa by’umutungo aribwo yaje kumenya ko iyo nzu yagurishijwe mu buriganya, kuko yari ingwate muri banki. Yaje gutsindwa n’urubanza yari yarezemo ibiro by’ubutaka mu rukiko Rukuru rwa Nyanza.

Icyo gihe Perezida Kagame amaze kumva ikibazo cya Muhizi, yahise asaba inzego zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Polisi n’izindi gushakira igisubizo icyo kibazo bitarenze iminsi itatu.

Muhizi wasezerewe mu Ngabo z’u Rwanda, yavuze ko ikibazo cye cyari kizwi n’inzego nyinshi zirimo na Sena, ndetse avuga ko muri zo hari abamubwiye ngo ‘asenge Imana’ niba ashaka kubona icyangombwa yirukankaho.

RIB ivuga ko iperereza rikomeje mu gihe dosiye ya Muhizi irimo gukorwa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

Inkuru bijyanye:

Perezida Kagame yasabye ko ikibazo cy’inzu ya Muhizi gikemuka mu minsi itatu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Muraho neza njye mbandikiye banyita Rwego Mussa. Nuye muri Nyarugenge.
Mfashe uyumwanya mbandikira nenga zimwe muri service ziranga mubakozi banyu

Rwego yanditse ku itariki ya: 13-10-2022  →  Musubize

Rib nikore akazi kayo kubona umuntu yiteka akabeshyera inzego za Leta bigera hariya birababaje cyane

Edison yanditse ku itariki ya: 10-09-2022  →  Musubize

RIB nikore akazi kayo uwo icyaha cyizahama azahantwe hakurikijwe amategeko ark sinumva ukuntu umuturage ajya guhagarara imbere ya perezida akavuga ikibazocye nyuma akitwa umubeshyi

Marcel yanditse ku itariki ya: 2-09-2022  →  Musubize

Umuntu utinyuka agasebya inzego za Leta Koko ABA ashaka iki? Njye ndumva mwamukatira burundu kuko iyo H.E Ari hariya ABA akurikiranwa n’isi yose rero iyo isi imenye ibimeze kuriya tuba tubonye isura utari nziza mumahanga nafungwe rwose n’ababdi barebereho bameze nkawe.Leta uru’umubyeyi.

Alain yanditse ku itariki ya: 1-09-2022  →  Musubize

Ni amakosa kuba yarabeshye His Excellency akagaragaza ko yarenganijwe kandi nawe yaraguze mu buriganya kd N’urukiko rwaremeje ko iyo nzu ayivamo nahamwa n’Icyaha azabihanirwe kuko yaba yarahubutse gusebya inzego za Leta ko ntacyo zamufashije kd ikibazo baragikemuye

Mugisha Elie yanditse ku itariki ya: 1-09-2022  →  Musubize

Nasenge nyine

Sergeant yanditse ku itariki ya: 1-09-2022  →  Musubize

RIB ukomeze ikore iperereza neza uwobazasanga ari mu makosa azahanwe bikurikije amategeko.

Anastase yanditse ku itariki ya: 31-08-2022  →  Musubize

Muhizi icyaha nicyimuhama abihanirwe nitegeko

Nshimiyimana jen yanditse ku itariki ya: 1-09-2022  →  Musubize

muhizi asubizwe ubutaka bwe

Clovis dieudonne yanditse ku itariki ya: 31-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka