Abanyamategeko basanga igihano Bamporiki yasabiwe gishobora kugabanuka (Ubusesenguzi)

Abanyamategeko batandukanye bavuze ku gihano Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ashobora guhabwa kikaba gishobora kuba gufungwa imyaka 7 n’ihazabu ya Miliyoni 50 ku byaha akurikiranyweho byo kwaka indonke no gukoresha nabi ububasha ahabwa n’itegeko.

Me Nkundirumwana Joseph ukuriye ishyirahamwe ry’abanyamategeko ryitwa Joe and Associates Law Firm, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today ku bihano Ubushinjacyaha bwasabiye Bamporiki, avuga ko bishobora kugabanuka bitewe n’uko yemeye icyaha akanasaba imbabazi.

Me Nkundirumwana avuga ko igihano Ubushinjacyaha bwasabiye Bamporiki, umucamanza atari cyo agenderaho afata ibyemezo kuko areba ibintu byinshi mu rubanza.

Ati “Kugabanyirizwa ibihano byashoboka cyane kuko umucamanza areba ibintu byinshi, aha ashobora kureba uburyo icyaha cyakozwemo, ashobora kureba uburyo atagoye urukiko akemera icyaha nta mananiza, ashobora no kureba uburyo yasabye imbabazi ngo agabanyirizwe ibihano, ikindi umucamanza ashobora no kureba niba atari insubiracyaha, ni ukuvuga ko iki cyaha yaba yarigeze kugihanirwa agakatirwa n’inkiko. Ibyo byose bimuha amahirwe yo kuba yagabanyirizwa ibihano”.

Edouard Bamporiki mu rukiko
Edouard Bamporiki mu rukiko

Igihano Ubushinjacyaha bwamusabiye cy’imyaka 20 n’ihazabu yikubye inshuro 10 za ruswa yatse ni cyo gihano kinini kuri icyi cyaha.

Igihano gito rero kuri iki cyaha ni imyaka 7 n’ihazabu ya miliyoni 5 yikubye ishuro 10 za ruswa yatse, ubwo ni ukuvuga miliyoni 50.

Umucamanza ashobora gushingira no ku myitwarire akamukatira iyi myaka ariko igasubikwa akamutegeka ibyo azajya yubahiriza muri ibyo bihano.

Me Nkundirumwana avuga ko Bamporiki ashobora gusubikirwa igifungo ariko agashyirirwaho kutarenga imbibi z’u Rwanda, akajya anitaba urukiko buri cyumweru cyangwa buri kwezi kugeza igihe igihano kizarangirira.

Bamporiki yakunze gusaba imbabazi inshuro nyinshi kuri iki cyaha cyo kwakira indonke no gukoresha nabi ububasha ahabwa n’itegeko.

Edouard Bamporiki aburana uru rubanza mu mizi tariki 21 Nzeri 2022, yagaragaje guca bugufi no kwemera icyaha nyuma yo gusabirwa n’ubushinjacyaha igifungo cy’imyaka 20 no gutanga ihazabu ya Miliyoni Frw 100 ku byaha bibiri aregwa.

Bamporiki yahise asaba imbabazi mu rukiko, azisaba na Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda muri rusange.

Ati “Ibihano nsabiwe ntibyatuma ngira icyo marira Igihugu cyangwa icyo nimarira, nkomeje gutakamba nsaba imbabazi”.

Umwunganizi we Me Habyarimana na we yasabye urukiko ko uwo yunganira ibihano yasabiwe byasubikwa.

Tariki 5 Gicurasi 2022, nibwo hasohotse itangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yahagaritse ku mirimo uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki.

Bimaze gutangazwa ko yahagaritswe ku mirimo ye, Bamporiki yanditse ubutumwa kuri Twitter, asaba imbabazi Umukuru w’Igihugu, anemera ko yakiriye indonke.

Yagize ati "Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye."

Icyaha Bamporiki aregwa cyo gusaba no kwakira indonke, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya kane y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Iteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Urubanza rwa Bamporiki ruzasomwa tariki 30 Nzeri 2022, saa munani z’amanywa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Niba ibyaha yarabikoze bwana bamporiki nahanwe bikurikije amategeko kuki iyo hafashwe uwariye igihumbi cg 2000 nkabapolosi Bo kumuhanda babitendekaho

Nzayisenga Jean d’amour yanditse ku itariki ya: 24-09-2022  →  Musubize

Mubyukuri ikosa sugukosa ahubwo ikosa nugukisa ntiwikosore,nababarirwe maze nawe yosubireho akorere igihugu cyamubyaye,gusa nabandi babikora bigireho
Kandi babireke pe ruswa irasenya ntiyubaka.
Murakoze.

Joseph iradukunda yanditse ku itariki ya: 24-09-2022  →  Musubize

Bamporiki azirukane abunganizi be yiburanire yemera icyaha neza kuko baramuvangira bagasa n’abatesha agaciro kwemera icyaha kwe.

Ntazina yanditse ku itariki ya: 23-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka