Bamwe mu bikorera bo mu Karere ka Muhanga biganjemo abacuruzi usanga hakiri ibinengwa bigomba gukosorwa kuko bitabereye Umunyarwanda wamaze kumva ibyiza byo gutanga serivisi nziza.
Uruhushya rwo kuroba rugiye kujya ruhabwa koperative umurobyi abarizwamo aho guhabwa umurobyi ku giti cye bikazatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 06/09/2014, iki cyemezo kikaba kigiye gukoma mu nkokora bikomeye ba rushimusi b’amafi n’isambaza mu kiyaga cya Kivu.
Bamwe mu banyonzi bo mu Karere ka Musanze bagaragaza ko batishimiye uburyo batanga amafaranga 100 ya buri munsi na 900 ya buri gihembwe ntibamenye uko akoreshwa kandi bakaba nta bwizigame bagira muri koperative yabo ya CVM (Cooperative velos de Musanze).
Muri kongere y’urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi rwo mu Ntara y’Amajyaruguru yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki 16/08/2014, urubyiruko rwiyemeje gufata iya mbere mu guteza imbere igihugu cyabo babinyujije mu bikorwa by’ishoramari.
Umukozi w’ishami rya RSSB (Rwanda Social Security Board), mu karere ka Ngororero avuga ko hari abakozi ba Leta badahabwa serivisi za RAMA kubera amakosa y’abayobozi babo batabashyira ku rutonde rw’abatanze imisanzu (déclaration) kandi bakatwa amafaranga yabo.
Ku nshuro ya 13 ikigo cy’igihugu cyu’imisoro n’amahoro cyizihiza isabukuru y’abasora, hirya no hino mu Ntara hateguwe ibirori byo kuwizihiza.
Hagati ya tariki 25-27/8/2014, leta y’u Rwanda irashyira ku Guhera ku isoko impapuro mvunjwamafaranga zifite agaciro ka miliyari 15. Igashishikariza Abanyarwanda bose cyane cyane abaciriritse kwitabira iki gikorwa cyo kuyiguriza amafaranga bazasubizwa mu gihe cy’imyaka itanu.
Muhayimana Aimable utuye mu kagari ka rususa, umurenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero ukora akazi ko gucura ibikoresho bitandukanye ku buryo bwa gakondo, avuga ko akazi ke kamuha amafaranga amutunze akagaya abasuzugura akazi ako ariko kose igihe kemewe kandi gatunze nyirako.
Amabanki hamwe n’Ibigo by’imali bikorera mu karere ka Gatsibo, bigaragaza ko ba rwiyemezamirimo bo muri aka karere bagihura n’imbogamizi zitandukanye mu gihe bagiye kwaka inguzanyo bashaka gushyira mu bikorwa imishinga yabo.
Abajyanama bagize inama njyanama y’akarere ka Kayonza kuva tariki 14/08/2014 bari mu mwiherero w’iminsi ibiri, biga uburyo barushaho kwihutisha iterambere ry’ako karere no kuzamura imibereho myiza y’abaturage mu buryo bwihuse.
Mu karere ka Kamonyi, umurenge wa Gacurabwenge, amatsinda yo gufashanya, kubitsa no kugurizanya bita “Intambwe”, afasha abaturage bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe kwibonera bimwe mu byo bakenera batagombye gusaba inkunga Leta.
Mu rwego rwo kwagura imitekerereze mu ishoramari, abashoramari bo mu karere ka Rusizi barasabwa no gushora imari mu kwizigamira aho guhora mu bucuruzi busanzwe kandi bumwe gusa.
Koperative KODUKUMU igizwe n’abacuruzi bo mu Karere ka Musanze irimo kubaka isoko rya kijyambere rizuzura ritwaye amafaranga asaga miliyari 4.5. Imirimo yo kuryubaka yaratangiye biteganyijwe ko izarangira mu myaka ibiri iri imbere.
Ubwo kuri uyu wa 12/08/2014 ku isi hose bari mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko, mu Karere ka Gakenke uyu munsi ku rwego rw’akarere wizihirijwe mu murenge wa Mugunga urubyiruko ruhatuye rukaba rwifatanyije na Hon Philbert Uwiringiyimana uhagarariye urubyiruko mu nteko ishingamategeko.
Abatuye umudugudu wa Kamuhoza, akagari ka Kagina, mu murenge wa Runda, bafite ikibazo cy’uko bakoresha amazi mabi bavoma mu mugezi utemba witwa “Icyogo”. Aya mazi ngo agira ingaruka ku buzima bwa bo kuko abatera uburwayi bukomoka ku isuku nke.
Abagore bibumbiye mu matsinda mu karere ka Kirehe baremeza ko nyuma yo gusobanukirwa n’ibyiza byo kuba mu makoperative biyemeje kwibumbira mu makoperative kugira ngo bashobore gufashanya kwiteza imbere ku buryo bwihuse.
Mugorewishyaka Latifa wo mu cyiciro cy’abasigajwe inyuma n’amateka ngo asanga bagenzi be badakwiye gukomeza gutegera Leta amaboko ku byo bakeneye byose, kuko yamaze kubona ko bishoboka ko na bo bakora bakiteza imbere ubwabo.
Zimwe muri serivisi nshya iyi banki iha abakiriya harimo gukoresaha icyuma cya ATM kibikuza kikanabitsa amafaranga, Mobile banking, hanateganyijwe kongera ikoranabuhanga ryo kubasha kwishyura ibicuruzwa mu rwanda hakoreshejwe E-Commerce.
Abacuruzi bo mu Isoko rya Byangabo, Umurenge wa Busogo barasaba ubuyobozi kubashyirira umuriro w’amashanyarazi mu isoko kuko umwijima ubabuza gukora nimugoroba bigatuma bataha kare ari bwo abakiriya batangiye kuza guhaha.
Mu gihe bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mutuntu mu Karere ka Karongi bavuga ko bagiye bakorera ba rwiyemezamirimo batandukanye bakabambura, abenshi mu bambuwe bigaragara ko bifitanye isano n’ubujiji kuko bagiye bakorera ba rwiyemezamirimo nta masezerano bagiranye noneho ba rwiyemezamirimo barangiza imirimo yabo bakigendera.
Umuyobozi w’akarere Ndizeye Willy atangaza ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa n’abagenerwabikorwa, akarere kabashije kwesa imihigo ku kigereranyo cya 96%, mu bikorwa byose aka karere kashoyemo amafaranga agera kuri miliyoni 24.
Ubwo abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo bagaragarizwaga ibyavuye mu ibarura rusange ryo mu mwaka wa 2012, ku itariki ya 7/8/2014, bagaragarijwe ko hari ubucucike bwinshi bw’abahatuye ndetse n’umubare munini w’abasuhuka bava muri iyi ntara bajya mu zindi.
U Rwanda rwasinyanye na Banki y’Isi amasezerano y’inkunga ya miliyoni 15 z’amadolari ya Amerika yo kurufasha guhangana n’ibibazo by’ihohotera rishingiye ku gitsina no guteza imbere serivisi zishinzwe kwakira abahuye nabyo.
Inzu ifite agaciro ka miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda, yashyikirijwe umusaza Nashamaje Antoine w’imyaka 70 kuri uyu wa 3 tariki ya 06/08/2014, akaba ari inzu yubatswe n’ishuri rya Mpanda VTC riherereye mu karere ka Ruhango mu murenge wa Byimana.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe butangaza ko bwihaye ukwezi kwa Cyenda uyu mwaka wa 2014 ngo imiryango 142 yari yahatujwe y’Abanyarwanda birukanwe muri Tanzania ibe yamaze kuzurizwa amazu yabo yo kubamo.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, yashimye ko abatuye akarere ka Ngororero bahagurukiye kubaka inganda hamwe no gushora imari nyinshi mu bucuruzi. Ako karere gasanzwe kagaragaramo inganda n’ibikorwa by’ubucuruzi bikiri ku rwego rwo hasi kuko kagizwe ahanini n’icyaro.
Abenshi mu bamotari bakorera mu karere ka Kamonyi, bambaye amajile y’umuhondo , ashushanyijeho telefoni igendanwa bigaragara ko ari bimwe mu biranga Sosiyeti y’itumanaho MTN na serivisi itanga ya Mobile Money.
Mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere, akarere ka Rulindo katangije gahunda y’iminsi 500 iteganyijwemo ko buri muturage utuye aka karere uyu mwaka ugomba gusiga nibura afite itungo mu rugo rwe, ahinga akeza kandi neza , n’ibindi bijyanye no kwiteza imbere.
Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyavuze ko gikomeje kongera umubare w’abasora no kunoza servisi, kugira ngo mu mwaka utaha kizagere ku ntego yacyo, nyuma y’aho muri uyu mwaka ushize w’ingengo y’imari 2013-2014 cyakiriye miliyari 769 z’amafaranga y’u Rwanda, ahwanye na 96.9% y’ayo gisabwa.
Gereza ya Muhanga muri uyu mwaka ushize yesheje umuhigo wo kwinjiza amafaranga y’u Rwanda angina na miliyoni 150 y’u Rwanda mu gihe bari basinye kwinjiza miliyoni 90.