Ruhango: Abakirisitu bashyikirije inkunga bageneye Abanyarwanda birukanywe Tanzania

Abakirisitu bo mu matorero 5 y’abadivantiste mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, bakusanyirije hamwe inkunga igizwe n’ibiribwa bitandukanye, imyenda, ibikoresho by’isuku ndetse n’amafaranga byose bifite agaciro gakabakaba ibihumbi 200 bayishyikiriza Abanyarwanda birukanywe Tanzania.

Uhagarariye aya matorero Tereraho Manace, akavuga ko iki gitekerezo cyaje nyuma yo kubona akaga bagenzi babo baje babagana bahuye nako kandi ngo ubufasha ntibugarukiye aha, ngo bazakomeza kubaba hafi.

Abashyikirijwe iyi nkunga kuri iki cyumweru tariki ya 29/06/2014 batujwe mu kagari ka Rwoga, bakaba bavuze ko banejejwe cyane n’ukuntu bakomeje kwitabwaho n’abo baje basanga. Bakavuga ko nabo biteguye gukomeza kubana neza nabo kuko bigaragara ko babafitiye urukundo rwinshi.

Abirukanywe Tanzania bashyikirizwa inkunga y'amafaranga.
Abirukanywe Tanzania bashyikirizwa inkunga y’amafaranga.

Mpinganzima Collette, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rwoga ari nawo wabereyemo iki gikorwa, yashimiye igitekerezo cy’aba bakirisitu, avuga ko badafite abafatanyabikorwa nk’aba ko ntacyo bakwigezaho nk’ubuyobozi.

Aha akaba yanagarutse kuri gahunda zitandukanye zirimo gukorerwa Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania, zirimo kubakirwa guhabwa ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

Aba Banyarwanda birukanywe muri Tanzania bavuga ko kugeza ubu ubuzima bwabo bumeze neza, nubwo hari byinshi batakaje mu gihugu cya Tanzaniya.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 1 )

abadivebi rwoga mukomezeurworugerorwiza

alias yanditse ku itariki ya: 3-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka