Muhanga: Abatuye inkengero z’umujyi ntibavuga rumwe n’ubuyobozi ku myubakire igezweho

Bamwe mu batuye umujyi wa Muhanga ahagana mu nkengero zawo usanga bacyubakisha amatafari ya rukarakara, bagakoresha n’ibindi bikoresho bitajyanye n’inyubako zigezweho, bigatuma ubuyobozi bufata imyanzuro yo gusenya amwe muri aya mazu.

Abaturage bavuka mu mujyi wa Muhanga ariko bo bavuga ko ari akarengane bakorerwa kuko amikoro ya bamwe ari make bikaba bitaborohera kuvugurura amazu ashaje batuyemo, cyangwa kubaka amashya ku bakiri bato bashaka gushinga ingo.

Ndayisenga Theoneste utuye mu murenge wa Nyamabuye, akagali ka Kagitarama, umudugudu wa Nyarusiza, avuga ko nta bushobozi afite bwo kubakisha ibikoresho bigezweho kandi ni imfubyi idafite ubundi bushobozi, anavuga kandi ko ubutaka ayubatseho budafite agaciro ku buryo abugurishije, atabona ahandi agura ngo anubake.

Ati « Ipariseri yanjye yagura amafaranga 200.000frw, nonese ngurishije, nabona he ngura ikibanza»?

Iyi nzu yubakwaga i Nyarusiza nayo igomba gusenywa kuko itubakishije ibikoresho bigezweho.
Iyi nzu yubakwaga i Nyarusiza nayo igomba gusenywa kuko itubakishije ibikoresho bigezweho.

Mu mazu bivugwa ko agomba gusenywa muri uyu mudugudu kandi harimo iy’uwitwa Muasabo Jean Claude wafashijwe kubaka n’imiryango yita ku batishoboye, ahabwa isakaro na Caritas Rwanda, inzu ye ikaba ngo imaze imyaka ine, akaba yibaza aho azaherera mu gihe we yanubatse atewe inkunga.

Ati « ko abayobozi baturenganya, buriya nzasenyerwa njye hehe naravukiye aha koko ? Natwe ntidushaka ko umujyi wacu usa nabi ariko natwe ntitugomba gupfira iwacu mu bikingi by’amarembo. Mu bushobozi dufite tugomba gutura ku butaka ababyeyi badusigiye».

Masabo avuga ko ubuyobozi bugomba kureba uko bugenza ba kavukire badafite ubushobozi bwo kubaka inyubako zigezweho, kandi bashaka gutura mu mujyi, byaba ngombwa bagafashwa kubona amacumbi ku nguzanyo.

Ku wa gatanu taliki ya 27 Kamena, 2014 nibwo abayobozi ku rwego rw’umurenge wa Nyamabuye, abakozi b’ibiro by’ubutaka ku karere ka Muhanga, ndetse n’abaturage bikoze ngo bagiye gusenya zimwe mu nzu ziri muri uyu mudugudu wa Nyarusiza, harimo n’inzu y’umupolisi, ariko biza guhinduka kuko ngo abaturage bari baje gusenya, bakomwe mu nkokora n’uyu mupolisi wihagazeho akanga ko inzu ye isenywa.

Imwe mu nzu zubatse i Nyarusiza zigomba gusenywa n'ubuyobozi nyirayo nakomeza kunangira kuyisenyera.
Imwe mu nzu zubatse i Nyarusiza zigomba gusenywa n’ubuyobozi nyirayo nakomeza kunangira kuyisenyera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye, Mugunga Jean Baptiste, avuga ko hagiye kurebwa iko izi nzu zisenywa, mu gihe cyose, ba nyirazo batibwirije ngo bisenyere kuko ngo banabimenyeshejwe mu nyandiko.

Ati « Ntabwo ari uguhohohtera abaturage nk’uko babivuga, ahubwo ni uburyo bwo kunoza imiturire ijyanye n’igihe tugezemo».

Kuba hari ba Kavukire badafite ubushobozi bwo kubaka inyubako zijyanye n’iziteganyijwe mu mujyi wa Muhanga, Mugunga avuga ko abari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri bafashwa kubona amazu, ariko ngo mu gihe umuturage afite ubutaka mu mujyi ntabwo afashwa ahubwo areba ahandi yerekeza icyo adashoboye kwiyubakira.

Mugunga avuga ko hari imidugudu irimo nka Gifumba, na Remera, Muhanga n’ahandi hateganyirijwe abaturage baciriritse.

Ikibazo cy’imyubakire muri aka karere gikunze kugaragara ndetse amazu y’abaturage agasenywa, ariko hakibazwa impamvu amazu azamurwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zihari imyanzuro yo kuyasenya igafatwa nyuma.

Ubuyobozi buvuga ko haba harimo amakosa y’ubuyobozi bw’utugari n’imidugudu, kuko ari bwo buba bwegereye cyane ahubakwa, ibi ngo bikaba bikwiye gucika.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka